“UZ et Coutumes” riri mu Rwanda berekana ikinamico kuri Jenoside

Itorero UZ et Coutumes rigarutse i Kigali kwerekana ikinamico ryateguye ryise “Entre nous” (Hagati yacu) mbere y’uko rizenguruka ibindi bihugu.

Kuva tariki 6 Ugushyingo kugera tariki 5 Ukuboza 2015 iri torero ry’Abafaransa riri mu Rwanda, aho ryerekana uyu mukino uvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’ikigo Ishyo Arts Centre ari nabo bafatanyabikorwa b’iri tsinda, batangaza ko kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza bazawerekanira kuri Stade Amahoro i Remera ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.

Naho kuwa gatandatu tariki 5 Ukuboza barikinire mu Mujyi wa Kigali rwagati, ahazwi nka “Car Free Zone”, ku isaha ya saa yine z’amanywa, saa saba na saa kumi z’umugoroba, hose kwinjira bizaba ari ubuntu.

Bahereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo bakomereza mu Ntara y’Amajyepfo i Huye tariki 20 Ugushyingo na Nyamagabe tariki 22 Ugushyingo, riza i Kigali ku kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara tariki 26 Ugushyingo no kuri Stade Amahoro tariki 27 Ugushyingo 2015.

Aba bahanzi b'Abafaransa bari kuzenguruka u Rwanda bakora ikinamico rivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Aba bahanzi b’Abafaransa bari kuzenguruka u Rwanda bakora ikinamico rivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye abaturage ba Nyamata ati “Aba ni abafaransa bamenye ko mu Rwanda habaye Jenoside. Biyemeza kubyerekana binyuze mu mukino kugira ngo abantu bamenye ibyabaye kandi bifashe kurwanya abayihakana n’abayipfobya.”

Espérence Mutuyisa Broussard, Umunyarwandakazi wazanye n’iri torero ahagarariye Ibuka yo mu Bufaransa nawe yagize ati “Dufite inshuti nyinshi mu Bufaransa. Icyo aba bakinnyi bakora ni nk’icyo natwe dukora muri Ibuka. Ni urugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Aha bari kwerekana umukino i Nyamata.
Aha bari kwerekana umukino i Nyamata.

Iri torero ryanakinnye uyu mukino mu Bufaransa, banafite gahunda yo kuzakomereza n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka