Uwo yafashije kubyara, yamuhishe muri Jenoside

Oda Umubyeyi avuga ko umubyeyi yagiye aha serivise nziza yaje kubyara yagize uruhare mu gutuma ubu ariho, bityo akavuga ko ari byiza gutanga serivise nziza.

Oda Umubyeyi avuga ko uwo yitayeho kwa muganga yamuhishe mu gihe cya Jenoside
Oda Umubyeyi avuga ko uwo yitayeho kwa muganga yamuhishe mu gihe cya Jenoside

Yabigarutseho mu buhamya yatanze tariki 10 Mata 2019, ubwo Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, yigeze gukoramo, byibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi ubu afite imyaka 59. Ngo yatangiye gukora kuri CHUB mu w’1981 yimenyereza umwuga, hanyuma mu w’1982 ahahabwa akazi. Yakunze gukora muri serivise y’ububyaza n’iya farumasi, nk’umuforomo w’umu A3, dore ko ngo atari yarabashije kwiga ngo agere aho ashaka kubera kubiburizwa uburenganzira atari ukubera kubiburira ubwenge.

Uyu murimo yakoraga ngo ni wo yamenyaniyemo n’umubyeyi ukomoka ahitwa i Mwurire mu Murenge wa Mbazi. Yamufashije mu kubyara ubugira gatanu kose ku buryo baje kugera aho bakaba inshuti bakajya banasurana.

Oda umubyeyi yabwiye abitabiriye kwibuka muri CHUB ko ukora neza ukabisanga imbere
Oda umubyeyi yabwiye abitabiriye kwibuka muri CHUB ko ukora neza ukabisanga imbere

Mu gihe cya Jenoside ngo yamuhungiyeho (hari hagati muri Gicurasi) abanza kumuhisha mu gisenge cy’inzu (muri plafond), bukeye amuhisha munsi y’igitanda, baza kugera n’aho bahungana nyuma y’uko Inkotanyi zari zimaze gufata u Rwanda.

Mbere y’uko agera kuri uyu mubyeyi ngo amuhishe ariko, Umubyeyi yabanje kuba ari mu bitaro bya CHUB, aho yahizwe bashaka kumwica, ku bw’amahirwe bamwe mu bakozi bakoranaga bakamufasha kwihisha.

Iyo arebye ukuntu yahizwe, kimwe na bagenzi be b’Abatutsi bakoranaga kuri ibi bitaro, avuga ko abavuga ko Jenoside itateguwe babeshya.

Agira ati “Muri za 1990, hano mu bitaro ndetse no muri Kaminuza hazanywe abakozi baturuka za Gisenyi, bari muri MRND, bagenda bashyirwa mu maserivise atandukanye, kugera no mu bikoni. Umuntu yakwibaza niba hano i Butare hari harabuze abakora uwo murimo.”

Abo bakozi bazanywe ngo ni bo bagiye bakora amalisiti y’Abatutsi, ku buryo mu gihe cya Jenoside abicanyi bazaga bashakisha abantu mu mazina.

Umubyeyi na we baramushatse ngo bamwice, agenda yihishahisha mu maserivise amwe n’amwe abifashijwemo n’abakozi bamwe na bamwe bakoranaga.

Aho yatinze ngo ni muri Farumasi, aho yabanye n’umukobwa bari bahuriye mu bitaro na we w’Umututsikazi. Bari batunzwe na serumu.

Abantu bitabiriye kwibukira muri CHUB ari benshi
Abantu bitabiriye kwibukira muri CHUB ari benshi

We n’uwo mukobwa ngo bari bihishe munsi y’ameza yari muri Farumasi, uwamusimbuye mu gutanga imiti aza kubabona ariko ntiyabavamo, ahubwo arakomeza arabahisha.

Icyakora byaje kumenyekana ko ari ho ari, umusirikare umwe wari aho mu bitaro arahamukura amujyana i Ngoma aho bari batuye asanga arashakishwa, nyuma aza kumuherekeza amujyana i Mwurire, iwabo wa wa mubyeyi bari barabaye inshuti kubera kumwitaho yaje kubyara.

N’ubwo umugabo we yishwe muri Jenoside, Oda Umubyeyi yagize amahirwe yo kuba abana be uko ari bane na bo barakomeje kurusimbuka bakaza kurokoka.

Nyuma ya Jenoside yisubije amahirwe yo kwiga yari yarambuwe, ubu afite impamyabumenyi mu by’ubuforomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).

Inzira yo kurokoka nyamara yarashakishwaga ni yo ituma agira ati “Abanyarwanda ni bo bagize bati ukora neza ukayisanga imbere. Sinshaka kuvuga ko abandi batakoraga neza, ariko hari igihe bikugoboka. Gukora ikibi ni bibi. N’aba bakoze ibibi (Jenoside) ngira ngo nta mutima bafite. Nta mutuzo ! ”

Avuga kandi ko no kuba ku bitaro bagenzi be bakoranaga batararangaga aho ari, ahubwo bakamwereka aho aca yihisha, akamara hafi ukwezi ari muri ibi bitaro ahigwa ariko ataricwa, ari ukubera ineza yamurangaga, kuko ntawe yigeze agirira nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka