Uwarokotse Jenoside asanga nta gisobanuro na kimwe cyasobanura urupfu Abatutsi bapfuye

Guido Ntameneka ukomoka mu murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 asanga nta gisobanuro na kimwe cyasobanura urupfu Abatutsi bapfuye. Yabitangaje tariki 28/4/2014 ubwo Abanyakinazi bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga aya magambo, yari afite akababaro kenshi. Yagaragazaga ko ibisobanuro abantu batanga ku mvano ya Jenoside atarabasha kubishyikira, ngo yumve neza icyo ababyeyi n’abavandimwe be bazize, bamwe muri bo bakaba bari bushyingurwe kuri uriya munsi.

Yagize ati « abakoze Jenoside bamwe bajya bikura mu kimwaro bakavuga ngo ni Leta yabibategetse. Ariko umuntu yakwibaza niba Leta yarabibategetse ikanabambura ubumuntu, kuko ibikorwa bakoze n’inyamaswa zitabikora. Ababikoze bagomba kwemera uruhare rwabo».

Guido Ntameneka ati Nta gisobanuro na kimwe cyasobanura urupfu abatutsi bapfuye.
Guido Ntameneka ati Nta gisobanuro na kimwe cyasobanura urupfu abatutsi bapfuye.

Yunzemo ati « niba n’ubwo bumuntu bari bakibufite, ntabwo babukoresheje icyo bagombaga kubukoresha, kuko ibyo bakoze ari ubunyamaswa».

Ngo ingero zo kubura ubumuntu zigaragazwa n’ibyo bakoze. Ati « wambwira gute ukuntu umuntu yica umwana w’igitambambuga, akica nyina, iwe afite umwana yagera yo akamuhoberana ubwuzu bwinshi ? Ni gute aba azi ko yishe nyina w’uwo mwana, we agapfumbata umugore we nk’uko bisanzwe ? »

Na none ati “wasobanura se gute ukuntu umuntu afomoza umubyeyi, akamukuramo umwana akabica, we afite umugore ubyara kandi agakomeza kubyara ? »

Kandi ati “wakwibaza gute ukuntu umuntu ashobora gufata umuntu akamubaga akamurya? “ Aha yatanze urugero rw’umugabo ngo wo mu Gatandara h’ahitwaga i Cyangugu, ngo we na bagenzi be bafataga abantu bakabakuramo imitima n’imyijima bakayotsa bakayirya. Uyu mugabo ngo araho kandi iyo umurebye ubona nta cyo yishinja.

Ku rwibutso rwa jenoside rw'i Kinazi mu gihe cyo gushyingura ku itariki ya 28 Mata 2014.
Ku rwibutso rwa jenoside rw’i Kinazi mu gihe cyo gushyingura ku itariki ya 28 Mata 2014.

Padiri Emmanuel Twagirayezu, mu nyigisho yagiriye Abanyakinazi kuri uriya munsi na we yagaragaje ko Abatutsi barenganijwe agira ati “aba dusabira ntibishwe baryozwa ibibi bakoze. Ni inzirakarengane zahowe uko zapfutse”.

Yunzemo ati “Bishwe rubi kandi barakoraga umuganda neza, barajyaga mu nama, barajyaga muri animasiyo, baratangaga umusanzu wa muvoma, ariko byose ntibabishimiwe.”

Uyu mupadiri kandi yashishikarije abamwumvaga ko bitakongera ukundi agira ati “gukora Jenoside, ni uguhekura Imana. Ni uguhinyuza Imana. Kwica umuntu umuziza uko yavutse ni icyaha cyo kubwira Imana ko yaremye nabi.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka