Uwari Burugumesitiri wungirije yarokoye Abatutsi barenga 800
Mfashingabo Matayo wo mu Murenge wa Kigina muri Kirehe ashimwa n’abatari bake kubera uburyo yarokoye Abatutsi babarirwa hagati ya 800-1000 muri Jenoside.

Mfashingabo, wari Burugumesitiri wungirije wa Komini Rusumo yabarokoye abafasha kwambuka uruzi rw’Akagera bahungira mu gihugu cya Tanzaniya ubwo bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo wari umuyobozi ukomeye muri ako gace, ntiyemeye ko Abatutsi bicwa bazira akarengane nubwo bitari byoroshye muri icyo gihe ko umuyobozi arengera abaturage be bicwaga muri Jenoside.
Bamwe mu barokowe na Mfashingabo batanga ubuhamya berekana ukuntu uwo mugabo wari ukomeye muri Komini yabo yabakijije mu gihe abandi bayobozi bari babatereranye.
Bugingo Jean De Dieu, umwe muri bo avuga ko Mfashingabo yabasanze ku cyambu cya Migera bashaka kwambuka bahunga Interahamwe.
Bakimukubita amaso ngo bumvise ko ibyabo birangiye, batekereza kwiroha mu mazi kuko bari bazi ko abica ariko batungurwa n’uburyo yabafashije kwambuka.
Agira ati “Njye, umuryango wanjye n’abandi Batutsi ubwo twari ku cyambu, twabonye Matayo ahingutse tuti ‘akacu karashobotse’, twumvaga ko aje kutwica nk’umuyobozi.
Icyadutunguye ni uko yatangiye gutegeka abasare uburyo badufasha bakatwambutsa vuba mu gihe mbere ataraza igikorwa cyo kwambutsa cyagendaga nabi.”
Akomeza agira ati“Kubera ko Matayo twari tuziranye nabonye ahingutse ndatinyuka ndamwegera mubaza niba ataje kutwica. Matayo yanjyanye ku ruhande amfata ku rutugu n’impuhwe nyinshi ambwira ko atazanywe no kutwica ahubwo aje kuturokora.”
Akomeza avuga ko mu minsi ibiri Matayo yamaze ku cyambu yafashije kwambuka Abatutsi bagera ku 1000, bakaba bamushimira ubutwari yagize.

Muzarirehe Elizabeth wo mu Murenge wa Kigina, nawe ashimira Mfashingabo nyuma yo kumurokora, amuhungisha Interahamwe.
Agira ati “Matayo ntacyo twabona tumwitura uretse Imana yonyine! Adusanga ku cyambu twumvaga ko aje kutumara nk’umuntu wari wungirije Burugumesitiri.
Ariko natunguwe no kubona ahagaze ku bwato akampamagara n’umuryango wanjye akatwicaza mu bwato tugera Tanzaniya nta kibazo tugize.”
Mfashingabo yongereye ubwato burokora benshi
Nangaje Antoine, wo mu Murenge wa Nyarubuye avuga ko ba rubanda rugufi batabashaga kubona uburyo bambuka kuko babanzaga kwambutsa abifite.
Ariko ngo Mfashingabo akigera ku cyambu yashatse uburyo abantu bose bambutswa vuba.
Agira ati “Twe ba rubanda rugufi ntabwo twambutswaga! Ababikira n’Abapadiri nibo bitabwagaho.
Matayo yadusanze ku cyambu abapadiri bamubonye bagira ubwoba! Kuko nari naramwigishije ndatinyuka mubaza ikimugenza ambwira ko aje kudufasha kwambuka.”
Akomeza agira ati “Matayo koko yahise ashakisha uburyo yongera amato kuko yari mu ishyirahamwe ry’abarobyi.
Yahagaze aho arahirirwa adufasha kwambuka! Iyo ashaka yari kuvuga ati ‘ubwato bwose buhagarare bwoye kwambutsa Abatutsi, Imana izamuhe umugisha.”

Mfashingabo avuga ko kuba yarafashije Abatutsi kwambuka byari inshingano ze kuko nta mpamvu n’imwe yabonaga yatuma bicwa.
Akomeza avuga ko kugira ngo abarokore byanyuze mu nzira nyinshi kuko nawe, byageze aho bakamuhiga bashaka kumwica.
Agira ati “Nahuye n’Interahamwe zimbwira ko zikurikiye Abatutsi bahunga zishaka kubikiza ngo kuko ari bo bishe umubyeyi wabo Habyarimana.
Habaye guhagarara no kwigisha abantu, ndavuga nti ‘nturutse kuri Komine, ndi Assistant Bourgumestre, ntibyemewe ko mugira umuntu muhohotera, ni itegeko rivuye kuri Komine.”
Akomeza avuga ko bagize ubwoba basubira yo nawe ashaka uburyo yegera Abatutsi bahungaga, arabaherekeza abafasha kwambuka.
Ati “Tariki ya 15 na 16 Mata 1994, nibwo nafashije Abatutsi kwambuka kandi uwageze ku cyambu cya Migera wese yambutse nta kibazo. Tariki 18 nibwo Interahamwe n’abapolisi bamanutse ku karere baza kumpiga banziza ko ndi kwambutsa Abatutsi.
Bageze ku cyambu basanga nanjye maze kwambuka amato yose barayamena bica na bamwe mu basare bambutsaga.”
Akomeza avuga ko atazi neza umubare w’Abatutsi yarokoye ariko ngo babarirwa hagati ya 800 na 1000.
Mfashingabo Matayo ubu ni umukozi w’Akarere ka Kirehe, muri serivise ishinzwe kubungabunga ibidukikije akaba n’Umurinzi b’igihango muri ako karere.
Ohereza igitekerezo
|
IYABA BOSE BAMERAGA NKAWE MATAYO WE NKUBU UWAKUGIRA MAYOR KIREHE YABA PARADIZO NAHO ABUBU Bo umuyobozi usenya amazu abantu bayarimo ntamuyoboi rwose
uwakugira mayor kirehe yaba paradise pe.wazigishije abo mukorana mubiro byubutaka bakaba abantu bakareka ubugome nubunyamaswa.ubwo mperuka kirehe nagiye mpunze gitifu wa kigina ampiga ngo namurwanije agushaho abantu amazu yuzuye arimo nabantu aho ruhanga ariko umugome utazanahirwa numuyobozi wibiro byubutaka .
Matayo imana imuhe umugisha ineza azayisanga imbere yarakoze rwose
MWIJWI RITUJECYANE MBANJe kubasuhuza: uyumugabo
ndamukunzecyane imana imuhe umugisha yakoze ibikome
ye kuba yararokoye abantu basaga 800kugeza ku1000 turamushimiye ni ntwari .
Matayo nabaye Kirehe ntakuzi. Ndushijeho kugukunda. Be a hero. Kandi umuntu Ni nkundi warabimenye mu gihe gikwiriye. Be blessed kandi uwo mutima uzawutoze n’abagukomokaho.
Nukuri Imana ishimwe kubera uyumugabo nukuri bamuzamure kuko akunda abantu kandi yabitangira.
UBUTWARI NKUBWO NINGENZI MUBANYARWANDA
Imana iguhe umugisha kubw’ubwo butwari kabisa
Mathieu, wahagaze ahakomeye, uri uwo bita umuntu wongeyeho nyamuntu.Ibi bige bivugwa ibigwari byicuze.Kuba umuyobozi ngiyo inyito nyayo.Imana ibe ku ruhande rwawe n’abawe