Utaratabaye Abatutsi bicwa wese akwiye gusaba imbabazi - Komiseri Muhire
Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Muhire Louis-Antoine, asanga umuntu utaratabaye Abatutsi bicwaga yari ari mu Rwanda, afite uruhare rutaziguye mu iyicwa ryabo.

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 no gushyingura imibiri 54 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Muyumbu mu karere ka Rwamagana, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018.
Muhire yavuze ko bidakwiye kumva ko umuntu usaba imbabazi ari uwishe gusa, kuko n’undi wese wari ufite uburyo bwo guhisha umuntu ntabikore akwiriye kuzisaba.
Yagize ati “Uwo wahigwaga yari asanzwe afite umuturanyi we, uwo bashyingiranywe, uwo basenganye. N’iyo wavuga ngo ‘narihishe gusa sinagiye mu muhanda ngo nteme umuntu’, ariko wari kumufungurira amarembo akihisha iwawe.”

Muhire na we ubwe afite umwe umwe mu babyeyi be yagize uruhare mu kwica no gusahura iby’Abatutsi bahigwaga.
Avuga ko yitandukanyije nabo akagaruka mu Rwanda amaze kumenya ubwenge, nyuma y’uko bari barahungiye mu mahanga.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance wumvise ubuhamya bwa Komiseri Muhire, agira inama urubyiruko kumwigana bakitandukanya n’inyigisho z’ababyeyi babo babonye Jenoside ikorwa ariko badashaka kuvuga ukuri.
Ati:”Hari uruhande rw’abatarahigwaga ariko bakijije Abanyarwanda bahigwaga, abo turabashimira kuba intwari. Ariko hari n’abandi bishe, bagiye kuri bariyeri, babikanguriye abandi, abanze guhisha abahigwaga, ababatungiye agatoki abicanyi.

Aba barasabwa gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi batashyinguwe mu cyubahiro iherereye, nk’uko Depite Mukayuhi akomeza abisaba kuko “Jenoside yakozwe izuba riva.”
Komiseri mu muryango Ibuka, Charles Munyaneza warokokeye Jenoside i Muyumbu, ashimangira ko abantu batahigwaga ngo bafite amakuru menshi bagihishe ataramenyekana.

Urwibutso rw’i Muyumbu ni urwa mbere mu Rwanda rwatangiye rushyingurwamo imibiri 400 y’abari bahungiye mu rugo rw’uwitwaga Rutabubura Theodore, bose bishwe ku itariki 13 Mata 1994.
Kuri ubu urwo rwibutso rumaze gushyingurwamo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 14.314, biciwe i Muyumbu no mu nkengero zaho.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|