USA:Abanyarwanda banezezwa n’intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 23

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatuts,abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bibutse banishimira intamwe yatewe n’abanyarwanda mu kwiyubaka.

Abanyarwanda baba muri Leta ya IOWA muri USA bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Leta ya IOWA muri USA bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba muri Leta ya Iowa n’inshuti zabo, bafatanyije n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya William Penn University iherereye mu mujyi wa Oskaloosa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

John Ottoson Umuyobozi w’iyi Kaminuza ashimira Ubutwari bw’abanyarwanda kuba bataraheranwe n’agahinda bagakomeza kubaka igihugu cyabo.

Yagize ati « Igihugu cy’u Rwanda cyahuye n’ibyago bikomeye kibura abana bacyo, ibi iyo tubyibuka bitwigisha ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kutubera isomo ryo kurwanya amacakubiri tukaba bamwe. »

Mubari bitabiriye uwo muhango harimo n’Umunyemari akaba n’inshuti y’u Rwanda Joe Crookhum nyiri Copany yitwa MUSCON wari waherekejwe n’umufasha we.

Joe Crookhum ni umuterankunga w’iyi Kaminuza ifitanye umubano mwiza n’uRwanda kuko bajya bafasha abana b’abanyarwanda kuhaminuriza muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yitwa ‘Presidential Schoolarship’.

Nyampinga Bahati Grace (hagati) niwe wasobanuye amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside na Nyuma yayo
Nyampinga Bahati Grace (hagati) niwe wasobanuye amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside na Nyuma yayo

Mu Ijambo rye Crookhum yavuze ko baje kwibuka inzirakane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mumyaka 23 ishize, ariko bakanibuka byinshi byiza bimaze kugerwaho mu Rwanda.

Ati “Turi hano ngo twibuke inzirakane zazize ubusa, arikotunishimira ibintu bikomeye bibiri, icyambere intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere mumyaka 23 ishize.

Foundation (Umuryango) yanjye izagerageza gukora byinshi mugufasha u Rwanda kugira ibyo rugeraho mubihe biri imbere, kandi ndizera ko twese dushyize hamwe ibyabaye bitazakongera kuba ahandi, ibi byaduhaye amasomo menshi”

Miss Bahati Grace yasobanuriye abari aho amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu ukuntu Abanyarwanda bari babanye neza, abakoloni baje babacamo ibice ari nabyo soko y’ubwicanyi bwatangiye guhera mu myaka ya 1959.

Miss Bahati yabwiye inshuti z’u Rwanda ko nyuma yo gusigara benshi ari imfubyi, ababyeyi bakagirwa incike, igihugu kigasenywa, Abanyarwanda baticaye, ko ahubwo bahagurutsebakiyubaka bakubaka u Rwanda rwiza, kandi bakomeje.

Abanyarwanda baba muri Leta ya Iowa bahamagarira ibihugu byose kurwanya amacakubiri, kugirango ibyabaye mu Rwanda ntibizongere ukundi haba mu Rwanda n’ahandi.

inshuti z'u Rwanda zari zaje gushyigikira Abanyarwanda muri uyu muhango
inshuti z’u Rwanda zari zaje gushyigikira Abanyarwanda muri uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka