Urwibutso rwa Nyundo ntiruzashyingurwamo imibiri icumbikiwe kwa Musenyeri
Haracyari imbogamizi zo kubona amafaranga yo kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri irenga 800 yavanywe ahari urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’imvura, kuko ayari yateganyijwe ari macye hashingiye ku nyigo, n’ubwo Diyoseze ya Nyundo yatanze ikibanzo cyo kubakamo.
Jean Damascene Ndahimana umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe inzibutso, avuga ko amafaranga yari yateganyijwe yari miliyoni 48 ariko inyigo igaragaza ko hazakenerwa miliyoni zigera kuri 200.
Ibyo byatumye gahunda yo kubaka urwabutso idakomezwa mu gihe imibiri 851 ikomeje gucumbikirwa mu nzu yatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze wa Nyundo, nk’uko Ndahimana akomeza abisobanura.

U rwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi yarugiyemo kuva 2012 imibiri irushyinguwemo icumbikirwa ijyanwa gucumbikishwa.
N’ubwo ariko ururwibutso rutazubakwa hari icyzere ko urwibutso rwa Komini Rouge rwo rushobora kuzashyingurwamo imibiri yahajugunywe n’ubu itaramenyekana umubare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ndahimana avuga ko ubu inyubako z’u rwabutso rwa Komini Rouge igenda nez akndi akarere ka Rubavu kamaze kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo ugomba gutegura icyumba kizashyingurwamo aho bitazamara amezi abiri bitarangiye.
Akarere ka Rubavu gafite inzibutso eshatu harimo urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi kuva 2012, urwibutso rwa Rugerero hamwe na Komini Rouge rutarashyingura imibiri yahajugunywe kuko abahiciwe batawe mu byobo byari bihasanzwe nubu batarashyingurwa mu cyubahiro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|