Urwibutso rwa Kinigi rushyinguyemo imibiri 136 y’Abatutsi bishwe mbere ya 1994

Mu yahoze ari Komini Kinigi mu karere ka Musanze, ni hamwe muhabereye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho kugeza ubu imibiri y’Abatutsi 136 ishyinguye mu rwibutso rwa Kinigi, bose bishwe mbere ya 1994.

Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kinigi

Abazi neza amateka ya Jenoside muri ako gace, n’abayanyuzemo bemeza ko Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1991, babaziza kuba ibyitso by’inkotanyi.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace kuri iki cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2019, Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Musanze, yavuze ko ako gace kari muri tumwe twatangirijwemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubwo bwicanyi bwatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze iyahoze ari Komini Kinigi, burangajwe imbere na Burugumesitiri Gasana.

Ati “Uru ni uwributso rw’umwihariko, nta mututsi numwe ushyinguye hano wishwe muri 1994, bose bishwe mbere yaho, hari Burugumesitiri Gasana, yari umuntu wanga Abatutsi cyane, rimwe na rimwe bavugaga ko yabyawe n’umuntu w’Umututsi, kugira ngo agaragaze ko atabyawe nawe, niwe wabarimbuye cyane”.

Rwasibo avuga ko umututsi wa mbere yishwe mu mwaka wa 1991, afunguwe n’Inkotanyi mu bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri bafatwaga nk’ibyitso.

Avuga ko yishwe n’abagore nyuma yuko Interahamwe zari zamusuzuguye kubera ko yari afite igihagararo gito, zimushumuriza abagore bamwicisha amabuye.

Ati “Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama 1991, yirwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yari umugabo mugufi, muto muto,yari mugufi cyane.

Yari amaze gufungurwa mu byitso by’Inkotanyi, ajya kwa Muramu we ahitwaga muri IDR, Interahamwe zanga kumwica kuko yari muto, ngo ntibashaka gukoresha intoki zabo ku muntu muto nk’uwo, bamushumuriza abagore ngo abe ari bo bamwica”.

Akomeza agira ati “Abagore bamuteraniyeho bamwicisha amabuye kugeza ashizemo umwuka”.

Abagore bo mu murenge wa Kinigi baganiye na Kigali Today, bavuga ko batewe ipfuwe n’abagore babaye ibigwari bica inzirakarengane.

Bavuga ko ayo ari amahano akabije ku bantu b’abagore, aho bemeza ko bitandukanyije n’abo bicanyi, ubu bakaba baramaze gufata ingamba zo kurwanya uwariwe wese wabazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyirazibanje Winifrida ati “Kuba bariya bagore barishe uriya mututsi Bagayindiro, natwe baduteje umwanda mubi mu bagore b’abakecuru, kuba umugore yafata ibuye nk’iri akaritura ku mugabo byaduteye ipfunwe, byaratubabaje cyane na n’ubu tunakibabaye, ubu rero twamaze guhindura amateka ,umuntu anabonye umuntu umeze gutyo yatangira amakuru ku gihe bagashoka bamushikiye”.

Nyiramaherezo ati “Kuba abagore baratangije ubwicanyi inaha, byaratubabaje cyane, natwe nubwo turi abagore ariko kugira ngo umugore nya mugore ahangare guteza Jenoside byaratubabaje Pe.

Turi gufata ingamba yo kugenda duhanana nkatwe abagore, ku buryo nta mugore uzongera kugira umujinya nk’uwo mu mutima, ntabwo bizongera kubaho byararangiye byararangiye, Jenoside twarayanze ntabwo izongera kubaho ukundi”.

Mu gihe ubuyobozi bwa Ibuka busaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru gushyira ibimenyetso Ndangamateka n’urwibutso rw’icyitegererezo mu murenge wa Kinigi nk’ahantu hanyura umubare munini w aba Mukerarugendo bagana intara y’Amajyaruguru basura pariki y’Ibirunga.

Ni icyifuzo cyakiriwe neza na Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko hagiye kwigwa uburyo mu murenge wa Kinigi hashyirwa urwibutso nk’ahantu hafite amateka yihariye.

Guverineri Gatabazi kandi asaba abaturage kwigira ku mateka ya Jenoside, birinda uwariwe wese waza abashora mu macakubiri, abasaba kugendana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ababyeyi batoza abana babo imico myiza y’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka