Urwibutso rwa Kigali hamwe n’izindi bigiye gushyirwa mu mutungo kamere w’isi

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko u Rwanda rudafite umuntu uhugukiwe ibyo kwandikisha umutungo warwo mu mitungo kamere w’isi icungwa.

Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi
Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi

Ubusanzwe imitungo kamere yemewe ku rwego rw’isi icungwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurengera imitungo kamere y’Isi (UNESCO).

Hashize imyaka hafi ine u Rwanda rutangiye gusaba ko zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zakwandikwa mu mutungo kamere w’isi. Izo nzibuko ni urwa Kigali, urwa Murambi n’urwa Bisesero.

Ariko habayeho ikibazo cyo kutagira impuguke mu mutungo kamere w’isi kugira ngo zibikurikirane ndetse zinabicunge, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikowa wa CNLG, Jean Damascene Bizimana.

Yavuze ko kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo ari amahugurwa y’iminsi 20 yatangijwe i Kigali, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri 2018.

Yagize ati ”Ubusabe bw’u Rwanda twabutanze mu buryo bw’agateganyo, noneho UNESCO itwereka ibyo tugomba kunoza, ubu turi kuyitunganya ku buryo izatangwa bitarenze itariki ya mbere Gashyantare 2019.

Yavuze ko kuzana impuguke zizahugura Abanyarwanda bizafasha u Rwanda kuzuza ibyangombwa bisabwa ndetse no guhugura abakozi kuko ari cyo cyonyine cyaburaga.

Ayo mahugurwa ahuje impuguke mu birebana no kwandikisha umurage ndangamuco cyangwa ndangamateka mu mutungo kamere w’isi ucungwa na UNESCO, zituruka mu bihugu 16 bya Afurika bivuga Igifaransa.

Kidiba Samuel, umuyobozi w’ishuri ry’umurage nyafurika rifite ikicaro i, Portonovo muri Benin avuga ko kugira impuguke mu mutungo kamere w’igihugu gusa bidahagije ahubwo hakwiye no kwigisha abaturage ibijyanye no kwita kuri uwo mutungo.

Ati “Mu bihugu byinshi bya Afurika, abaturage nibo usanga bafite uruhare ku nzibutso, ibibumbano, inzu ndangamateka ndetse n’umuco mu buryo rusange.”

Umugabane wa Afurika wose ufite site 95 gusa zanditswe mu mutungo kamere w’isi ucungwa na UNESCO, kuri site 1.092 zose zanditswe ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,ku Munsi w’imperuka azazura abantu bapfuye bumvira imana,abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Birashoboka ko no muli uru rwibutso harimo abantu bazazuka.Mu gihe tukiriho,tugomba gushaka cyane imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi.Dukore kugirango tubeho,ariko twibuke ko hari ibyo imana idusaba.Urugero,imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye neza icyo idusaba,tukagikora.Idusaba kujya mu materaniro ya gikristo,no kujya mu nzira tugakora umurimo Yesu yakoraga wo kubwiriza abantu (Yohana 14:12),kugeza igihe azagarukira ku munsi w’imperuka,ubwo azarimbura abantu bose batita ku bintu by’imana.Byisomere muli 2 Abatesalonike 1:7-9.

Karake yanditse ku itariki ya: 11-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka