Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwasubukuye kwakira abarusura

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwasubukuye imirimo, busaba abarusura kongera gusura, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abantu bashobora kujya kunamira ababo no gusura urwibutso (Photo:Internet)
Abantu bashobora kujya kunamira ababo no gusura urwibutso (Photo:Internet)

Ni nyuma y’uko kimwe n’indi mirimo, uru rwibutso na rwo rwari rwabaye rusubitse imirimo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibi byanatumye mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imihango yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo yaritabiriwe n’abantu bakeya. Iyo mihango yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’abandi bayobozi bake mu nzego nkuru z’igihugu.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter, ubuyobozi bw’urwibutso bwavuze ko abasura bemerewe gusura buri munsi kuva saa tatu za mugitondo kugera saa kumi z’umugoroba.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yatangarije Kigali Today ko icyatumye ibi bikorwa ari uguha amahirwe abatarabashije kunamira ababo mu kwezi kwa Mata, ndetse no guha amahirwe abafite ababo bishwe mu kwezi kwa Gicurasi ngo babashe kubunamira.

Ati “Nubwo amatariki yarenze bashobora kuza gushyiraho indabo, abafite ababo bishwe mu kwa Gatanu baza gushyiraho indabo, n’itsinda ry’abantu bashaka kuza twabakira”.

Uyu muyobozi avuga ko ku bijyanye n’itsinda ry’abantu bakwifuza gusura urwibutso, bakwakirwa ariko bakagabanywamo amatsinda mato atuma abantu basura bategeranye.

Avuga kandi ko abagana urwibutso bagomba kubahiriza amabwiriza, harimo kuza bambaye udupfukamunwa, gukaraba intoki mbere yo gusura ndetse no kubapima umuriro.

Kubera ko ingendo ziva mu ntara zijya mu yindi, iziva mu ntara zijya muri Kigali cyangwa iziva i Kigali zijya mu ntara zitemewe, kugeza ubu harakirwa abatuye muri Kigali no mu bindi bice bihegereye, aho ingendo ziza muri Kigali zemewe.

Mu rwego rwo gufasha abagana urwibutso, ubuyobozi buvuga ko abakozi b’urwibutso bahari, ariko ko haza bake cyane ugereranyije n’abasanzwe bahakorera.

Ati “Bose bagera muri 70, ariko ubu hari abatarenze 10 kandi na bo badakorera ahantu hamwe. Abenshi bakorera hamwe ni babiri na bwo bagahana intera”.

Ubuyobozi buvuga ko nta muntu uraza gusura kuva basubukura imirimo, ariko bukavuga ko ubwo abantu babimenye baza gutangira kuza.

Mu bihe bisanzwe, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwasurwaga n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 16 na 20 mu kwezi kwa Mata, ndetse n’ababarirwa mu bihumbi 10 kuzamura mu kwezi kwa Gicurasi.

Ubuyobozi kandi buvuga ko 90% by’abasura uru rwibutso ari Abanyarwanda, mu gihe abanyamahanga ari 10%.

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali asaba abaza kunamira ababo ndetse n’abaza gusura, kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Ibi twabishyizeho kuko tuzirikana agaciro abacu bafite, kuko tuzirikana agaciro ko gushyira ururabo aho uwawe ashyinguye. Baza bakunamira ababo, ariko bakazirikana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka