Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rugiye gutahwa ku mugaragaro

Urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzatahwa ku mugaragaro tariki 23/06/2012 ubwo hazaba hibukwa inzirakarengane zaguye i Cyanika.

Uru rwibutso rwa Cyanika rugiye gutahwa nibwo rukimara kuzura rukaba rwarubatswe ku nkunga y’umuryango Unity Club uhuza abahoze bakora n’abagikora muri Guverinoma ubu ukaba uyoborwa n’umufasha wa Perezida wa Repuburika, Nyakubahwa Madamu Kagame Jeanette.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 25.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 25.

Tariki 26/02/2012 ubwo inzirakarengane zaguye mu Cyanika zashyingurwaga muri uru rwibutso, imibare yatanzwe yagaragaje ko muri uru rwibutso hari hashyinguwe imibiri igera ku bihumbi 25 muri yo imibiri 6 ikaba ariyo ba nyirayo bari bamaze kumenyekana.

Mu bari bamaze kumenyakana harimo Padiri Niyomugabo Joseph wayoboraga iyo Paruwasi akaza kwicanwa n’intama ze.

Umuyobozi w’akarereka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko akarere gashaka ko uru rwibutso rugirwa urwibutso ku rwego rw’akarere.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka