Urwibutso rwa Gisozi rwahaye Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare ku isi andi makuru atari afite
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare ku isi David Lappartient yatangaje ko gusura urwibutso rwa Genoside rwa Kigali, byamuhaye andi makuru arenze kure ayo yari afite ku Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nibwo Umufaransa Lappartient yatemberejwe mu bice byose bigize uru rwibutso ruherereye ku Gisozi, abasha kwirebera imbonankubone ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gutemberezwa ibice byose birugize, Lappartient yavuze ko byamuhaye ishusho y’uko umuntu ashobora guhinduka mugenzi we ariko anashimira u Rwanda kuba rwariyemeje gufasha abantu kutazibagirwa ibyabaye.
Yagize ati Nari nzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ariko gusura uru rwibutso bituma umenya neza uko abantu bashobora guhinduka nk’abasazi.

Perezida Lappartient wari uherekejwe kuri uru rwibutso Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana, azafungura ku mugaragaro irushanwa ry’Amagare mu Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.
Iri siganwa rizatangira kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018, ritangirire mu Karere ka Rwamagana.



Ohereza igitekerezo
|