Urwibutso rwa Caraes Ndera rwubatswe hejuru y’umwobo watawemo imibiri irenga 9,000

Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yunamiye Abatutsi biciwe muri Caraes Ndera barimo n'abarwayi bo mu mutwe
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yunamiye Abatutsi biciwe muri Caraes Ndera barimo n’abarwayi bo mu mutwe

MINISANTE ikeka ko ibitaro bitandukanye mu Rwanda bishobora kuba bihisha ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, nyuma yo kubona igera ku 186 i Kabgayi aharimo gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi babyariramo (maternité).

Ibitaro bya Caraes Ndera na bamwe mu baharokokeye bavuga ko abarwayi bo mu mutwe n’Abatutsi bari bahahungiye barenga ibihumbi 15, bishwe n’abakomando baturutse i Kanombe ku itariki ya 17 Mata 1994.

Mu kwibuka abarwayi n’abari abakozi b’inzego z’ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, MINISANTE n’ibigo biyishamikiyeho babanje kujya kunamira Abatutsi biciwe mu bitaro bya Caraes Ndera.

Murenzi Telesphore ushinzwe urwibutso rwa Caraes Ndera n’ibikorwa byo kwibuka mu Murenge wa Ndera, avuga ko imibiri y’abiciwe ku bitaro bya Caraes Ndera yashyinguwe mu cyubahiro ari ibihumbi bitandatu ariko ko hari n’indi myinshi iri munsi y’ahari urwibutso.

Murenzi yagize ati "Ni ahantu hatawemo abantu bavuye imihanda yose, abashyinguwe mu cyubahiro ni bo bake kuko dukeka ko abari mu cyobo barenga ibihumbi icyenda, uwo mubare ushobora no kuba urenga".

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Caraes Ndera, Frère Charles Nkubili, avuga ko bateganya gukora ubushakashatsi bugaragaza umubare wa nyawo w’abiciwe kuri ibyo bitaro, hakanamenyekana amazina yabo.

Abakozi ba Minisiteri y'Ubuzima n'ibigo biyishamikiyeho, abahagarariye Ishami rya LONI ryita ku buzima(OMS) ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo basuye urwibutso rw'ibitaro bya Caraes Ndera
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, abahagarariye Ishami rya LONI ryita ku buzima(OMS) ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo basuye urwibutso rw’ibitaro bya Caraes Ndera

Ibi ariko ntabwo bigomba gukorwa n’ibitaro bya Caraes Ndera gusa kuko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije abisaba ibitaro byose mu gihugu.

Dr Ngamije yanenze ibitaro bya Kabgayi avuga ko byakomeje guhisha amakuru y’ahari imibiri kugeza ubwo ibonetse mu buryo butunguranye.

Yagize ati "Ni ibintu bibi kuko bidafasha abarokotse bafite ibikomere kongera kwiyubaka, nasabye rero ibitaro byose gushakisha amakuru y’ibyahabereye, amazina y’Abatutsi bahakoraga akamenyekana, hakabaho no kububakira urwibutso".

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2018-2019 ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragaza ko abayirokotse bangana na 28% bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Minisitiri w'Ubuzima anenga ibitaro bya Kabgayi kubera guhisha amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Minisitiri w’Ubuzima anenga ibitaro bya Kabgayi kubera guhisha amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022, hazabaho gushakisha imibiri yashyizwe mu cyobo rusange kiri mu rwibutso rwa Caraes Ndera, nyuma hakabaho kurwagura no gushyingura iyo mibiri mu cyubahiro.

MINISANTE hamwe n'ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi b'iyo Minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
MINISANTE hamwe n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abari abakozi b’iyo Minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abahishira ahari imiri yabacu nabo bafite uruhare bagize muli jenoside ntaruhare bagize batanga amakuru kugihe nabasaba imbabazi ntago.bazisaba bivuye kumutima nukubibahatira nigute wamara imyaka myinshi Kuko batazisaba bakiburana umuntu yakatiwe ninkiko ngo arasaba imbazi mureke arangize igihano yahawe ninkiko Areke Gushinyagura nibo bagera hanze iyo atishe ahita atoroka bazahamagare abafunguwe hazaza haboneka bacye bazisaba kugirango barekurwe umwicanyi niwawundi aryamiye amajanja

Man power yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Abahishira ahari imiri yabacu nabo bafite uruhare bagize muli jenoside ntaruhare bagize batanga amakuru kugihe nabasaba imbabazi ntago.bazisaba bivuye kumutima nukubibahatira nigute wamara imyaka myinshi Kuko batazisaba bakiburana umuntu yakatiwe ninkiko ngo arasaba imbazi mureke arangize igihano yahawe ninkiko Areke Gushinyagura nibo bagera hanze iyo atishe ahita atoroka bazahamagare abafunguwe hazaza haboneka bacye bazisaba kugirango barekurwe umwicanyi niwawundi aryamiye amajanja

Man power yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Nukuzabaza abantu bali bashinzwe ibyo bitaro banyirabyo abahakoraga,ndavuga a bahutu batahigwaga ndetse umuntu yanavuga ko nubu uwabaza atabura,aba gihari bali banahari,icyo gihe byabaga,kumanwa bareba bakabazwa niba ntaruhare,babigizemo ali iki gutuma badatanga amakuru!!aho guhatira abantu ubumwe nubwiyunge bakabanza.guhatirwa gutanga amakuru ya hari imibili hose mungo munsengero,mumavuriro nahandi abo baceceka bazi neza

lg yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka