Urwibutso rwa Bisesero rushobora kuzibukirwaho muri Kamena

Hashize igihe cyenda kugera ku mwaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Bisesero mu karere ka Karongi rwangiritse kubera imvura, ariko ngo mu kwezi kwa gatandatu ruzaba rwarangije gusanwa kuburyo rwakorerwaho imihango yo kwibuka.

Mu kiganiro cyatambutse tariki 06/04/2013 kuri Radio Rwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Mucyo Jean de Dieu, ari ku mwe n’abashinzwe inzibutso za Jenoside, bijeje abanya Bisesero ko mu gihe kitarenze amezi atatu urwibutso rwa Bisesero ruzaba rwarangije gusanzwa.

Nk’uko Mucyo Jean de Dieu yabivuze mu kiganiro gitegura icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ba rwiyemezamirimo batandukanye bagiye batenguha CNLG bagasiga batarangije gusana urwibutso nk’uko babaga bagiranye amasezerano.

Biravugwa ko hageze ba rwiyemezamirimo batatu, bose bakagenda batubahirije amasezero, muri abo kandi ngo harimo n’uwasize yambuye abakozi bubakaga nk’uko byemeza na Ntaganira Jean Damascene, wacitse ku icumu rya Jenoside aho mu Bisesero akaba anakora ku rwibutso. Avuga ko bambuwe amafaranga arenga miliyoni ebyili.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ngo bwanatanze n’ikirego kugira ngo uwo rwiyemezamirimo akurikiranwe mu bucamanza.

Hashize igihe cyenda gushyikira umwaka imwe mu mva rusange ku rwibutso rwa Bisesero iridutse kubera amazi y’imvura, biba ngombwa ko amasanduku baba bayimuriye ahabitse indi mibiri nayo imaze imyaka 19 yose itegereje gushyirwa mu mva rusange.

Abanyabisesero bavuga ko bababazwa cyane no gukomeza kubona imibiri y’ababo idashyinguye kandi hashize igihe kinini.

Ariko baremera ko bigoranye kubera ko biba bisaba amikoro rimwe na rimwe aba agoye guhita aboneka, nk’uko byanemejwe na CNLG.

Komisiyo iranatanga icyizere ko mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) 2013, urwibutso rwa Bisesero ruzaba rwarangije gusanwa kandi rukibukirwaho ku nshuro ya 19.

Nyuma ya barwiyemezamirimo batatu batengushye CNLG, ubu noneho komisiyo yagiranye amasezerano n’isosiyete y’ubwubatsi yitwa Horizon. Mu ntangiriro z’icyi cyumweru Horizon yageze ku rwibutso kureba ibikenewe kugira ngo itangire imirimo yo gusana.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka