Uruyuzi rwarokoye umuntu mu iseminari y’i Ndera - Ubuhamya

Murebwayire Josephine warokokeye mu Iseminari nto y’i Ndera yaragijwe Mutagatifu Visenti (PSSV), yasobanuye uburyo uruyuzi rwamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko Padiri wahayoboraga, ubu akaba ari Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na we aharasiwe kubera kwanga gutandukanya Abahutu n’Abatutsi.

Murebwayire Josephine warokokeye mu Iseminari nto ya Ndera
Murebwayire Josephine warokokeye mu Iseminari nto ya Ndera

Iyi seminari yibutse ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, abari abasaseridoti, abaseminari, abakozi bahakoraga hamwe n’abandi bahaguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihumbi hafi bitatu byari byahahungiye harimo Murebwayire Josephine, uvuga ko yihishe munsi y’uruyuzi akisanga ari we wenyine warokotse n’ubwo nyuma yaho ngo yaje no kubona abana batatu bakuwe mu mirambo ari bazima, hamwe na Ntaganira Vincent wari uhahungiye avuye i Ruhanga(muri Rusororo).

Murebwayire avuga ko yageze muri icyo kigo ari kumwe n’umuryango we ku itariki ya 8 Mata 1994, nyuma ku ya 9 y’uko kwezi haza abayobozi basaba imbaga y’abari bahahungiye gutaha, babizeza ko bazabarindira mu ngo.

Murebwayire avuga ko abari abayobozi b’iyo Seminari barimo Musenyeri Havugimana André wari Padiri Mukuru hamwe na Padiri Econome witwaga Ananiya Rugasiya, banze ko izo mpunzi zitaha mu ngo, ndetse banga no kwerekana Abatutsi bari bazihishemo bituma baraswa, aho Padiri Ananiya yahise agwa aho.

Ntaganira Vincent wahungiye i Ndera avuye i Ruhanga
Ntaganira Vincent wahungiye i Ndera avuye i Ruhanga

Murebwayire avuga ko abicanyi bahise baza batemagurira abantu mu kibuga bari bahungiyemo ari benshi, akaba ari we wenyine ngo wisanze yakomeretse hamwe n’undi mwana amaraso yari yagiyeho, ariko hari n’abandi bana ngo yaje kubona i Byumba aho Inkotanyi zabajyanye kubavura.

Murebwayire agira ati "Ku itariki 11 Mata ni bwo byabaye karundura, batemaguriye abantu muri kiriya kibuga twari twuzuyemo. Byageze nimugoroba ndakanguka, ndebye abo twari kumwe bose babatemye mu mutwe, ngira ngo baraza gukanguka nkanjye."

Ati "Bantemye mfatanye n’umwana wanjye ngira ngo na we ari bubeho, ndahaguma ariko noneho mbona ntabwo bikunze, ndahaguruka ndagenda ariko ndebye hose mbona harakinze, mbona Padiri Bosco(ubu ni Musenyeri) arambwira ati ’aha barakwica, injira aho mu ruyuzi."

Urwo ruyuzi rwari ahantu hubatswe urwibutso muri icyo kigo cy’amashuri ya Seminari, ni rwo Murebwayire ngo yihishemo abicanyi baramubura, nyuma yaho aza kuhava ajya mu bwiherero bunuka, akajya abona bagenzi be bari bahunganye batwikwa, ivu rigatabwa mu rwobo rwari rwacukuwe hafi yaho.

Murebwayire avuga ko umwana witwa Cesar ubu wagiye kuba mu Busuwisi ari we watangiye kujya amuha ibyo kurya no kunywa kugeza ubwo Inkotanyi zije ku itariki ya 01 Gicurasi 1994, zimujyana i Byumba kumuvura.

Bibutse Abatutsi baguye mu iseminari nto ya Ndera
Bibutse Abatutsi baguye mu iseminari nto ya Ndera

Ati"Abana banjye 6 na Papa wabo na basaza banjye n’akana twareraga, bose bari aha (mu rwibutso rwa Seminari ya Ndera), nta mwana nasigaranye, nasigaye mpagaze ntya."

Musenyeri Havugimana warashwe yanze gutanga Abatutsi

Uyu musaza w’imyaka 82 y’amavuko, avuga ko ku itariki ya 9 Gicurasi 2025 muri Seminari nto ya Ndera hari hahungiye abantu benshi bavuye mu bice bikikije Umurenge wa Ndera, abantu benshi bagera hafi ku 3,000 bari buzuye uburyamo n’amashuri.

Avuga ko hari abari binjiranye ibikoresho byashoboraga kwifashishwa mu bwicanyi babanje gusakwa barabitanga, ariko ko ubwo yari avuye mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe(CARAES Ndera) gushaka imiti yo kuvura impunzi zari zaje zakomeretse, yabonye hinjira ikamyoneti(imodoka) yuzuye abicanyi.

Musenyeri Havugimana ati "Binjiye bafite intwaro, hazamo n’uwaje afite imbunda arasa arasa arasa! Ati ’nimuzane Abatutsi bahungiye hano’, ubwo bari bazi neza ko bahari, ni bwo tubabwiye tuti ’ibyo murumva bishoboka! Hari abantu bagomba gupfa! Ubwo se bahunze iki!"

Musenyeri André Havugimana wayoboraga Seminari nto ya Ndera yaragijwe Mutagatifu Vincent de Paul
Musenyeri André Havugimana wayoboraga Seminari nto ya Ndera yaragijwe Mutagatifu Vincent de Paul

Musenyeri Havugimana avuga ko abo bicanyi bageze mu kibuga gihari bamushoreye we na Padiri Econome Rugasiya, bamenya ko uwo Econome afite imfunguzo z’uburyamo n’amashuri byahungiyemo abantu, bamurasa isasu rihinguranya ijisho n’ubwonko hamwe n’irindi ku kuguru, agwa aho.

Musenyeri Havugimana avuga ko na we bakomeje kumushorera bamubaza aho yashyize Abatutsi, baza kumurasira imbere y’icyumba yabagamo, amasasu amwe afata mu rutugu rw’iburyo andi mu rubavu rw’ibumoso, akaba yarongeye gutora akenge abona ari mu bitaro i Kanombe aho yaje kuva ajyanwa i Bujumbura, na ho aza kuhava ajya kwivuriza i Burayi.

Musenyeri Havugimana wavukiye i Muhanga ahitwa mu Gasenyi mu mwaka wa 1943, avuga ko kuba yarabyawe n’umuryango w’abakirisitu, akaba ari imfura ya se mu bana batanu, akemera kwitangira abantu aba Padiri, atari gutatira icyo gihango.

Padiri Vedaste Nsengiyumva uyobora Seminari nto ya Ndera, avuga ko bakomeje kwigisha izo ndangagaciro z’ubunyarwanda n’iz’ivanjiri ntagatifu zitemerera umuntu uwo ari we wese kugirira nabi mugenzi we, kandi zigatoza abanyeshuri urukundo.

Umunyeshuri uyobora abandi mu Iseminari nto ya Ndera, Shema Ncogoza Charly, na we ashimangira ko biga kubaha ukubaho k’umuntu, kwirinda gusebanya cyangwa gutukana, ahubwo bagatozwa urukundo no gufashanya.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), Dr Nelson Mbarushimana, avuga ko ubu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwigishwa kuva mu mashuri y’incuke nyuma yo kuvugurura integanyanyigisho.

Dr Mbarushimana avuga ko abarimu babishoboye bamaze guhugurwa ku bufatanye na MINUBUMWE, hakaba ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye byunganira inyigisho zashyizweho na REB zijyanye no gukunda Igihugu, gukunda umurimo no kuba imfura baharanira kubana n’abantu bose mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka