Uruhare rw’Imana mu guhagarika Jenoside ntiruvugwaho rumwe

Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ari Imana yabahagazeho igatuma barokoka Jenoside yatwaye abarenga Miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Mufulukye ntibavuze rumwe ku ruhare rw'Imana mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Bizimana Jean Damascene na Guverineri Mufulukye ntibavuze rumwe ku ruhare rw’Imana mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Hari n’abandi binubira Imana, bakavuga ko ubusanzwe Imana ikunda abantu yaremye kandi yanga ikibi, ahubwo ikaba yaratereranye Abatutsi mu gihe cya Jenoside hakaba ah’ Inkotanyi kugira ngo barokoke.

Dr Bizimana atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ku bwe abona nta ruhare Imana yagize mu ihagarikwa rya Jenoside, kuko ruramutse ruhari umuntu yakwibaza impamvu itatabaye abarenga Miliyoni bishwe.

Yagize ati” Hari uwashimiye Inkotanyi n’Imana, ariko njye nahitamo ko twajya tubanza tugashimira Inkotanyi cyane. Imana si nzi niba hari uruhare yagize kuko umuntu yakwibaza impamvu abishwe itaje ngo ibatabare.”

Yakomeje agira ati” Inkotanyi zaje zirwana zitanga mu buryo bushoboka ziraturokora. Imana tujye tuyisenga abayisenga, ariko nitugera aho dushima abarokoye abarokotse, tujye twatura dushime Inkotanyi duhagararire aho.”

Guverineri Mufulukye Fred wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, ku ruhande rwe yemeza ko Imana ari yo yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyujije mu Nkotanyi.

Ati” Imana igira uko itegura ibintu. Ntabwo twavuga ko ibyabaye mu Rwanda yabyifuzaga, ariko hari igihe muri kamere muntu, umuntu ageraho akarenga n’umugambi w’Imana. Ariko hari aho agera iyo migambi ye ashaka kugeraho ntayigereho, Imana igakoresha uburyo bwose bushoboka aho ishobora no gukoresha abantu bagahagarika Jenoside.”

Guverineri Mufulukye yanagiriye Inama urubyiruko yo guhitamo gukora icyiza, bakagira icyerecyezo kibaganisha aheza kandi kiganisha igihugu aheza batera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi rukagarura amahoro mu gihugu.

Yanagiriye inama ababyeyi yo gutanga uburere bwiza ku bana no kwigisha abana ibyubaka, bibafasha kuzavamo umuturage uzigirira akamaro akanakagirira igihugu cye.

Yanagiriye Inama abayobozi bagenzi be, zo gukomeza icyerekezo u Rwanda rwahisemo, cyo kureba iterambere ry’igihugu, kubanisha abaturage neza ndetse no guharanira bwa mbere inyungu z’abaturage babereye abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Dr Bizimana uko mbibona ari mu ihungabana ntimumutere amabuye, Nyagasani amukize.
Imana se ni gute itabaye mu ruhande rw’u Rwanda n’abatutsi muri jenoside? Ni yo yahaye inkotanyi gutsinda, abagihumeka baba barahumurijwe. None se abarwana bose baratsinda iteka? Wibwira ko baba batifuza gutsinda?
Abacu bagiye Imana yarabakiriye, natwe kandi niyo idufasha gutwaza mu buzima ikatwomora n’ibikomere by’umutima. ikorera mu batuyoboye, u Rwanda rugatera intambweeeeeeeee.
Dr ni ukuri iryo koni urimo gucamo jye niryo nahereyeho after 1994, ariko ndashima ihoraho yahankuye. Nawe sengera kandi uharanire kuharenga, nta buzima butagira Imana, nta n’u rwanda rudafite Imana.

Tuza utekereze neza Dr. Niyo abantu baguhemukira ntibikwiye kubitiranya n’Imana.
Ubu se ko hari abayobozi bakora nabi bagahutaza abo bayobora, ubwo umuntu azavuge ko Leta ari mbi? cga ko abahutu bose ari abajenocidaire?Kubyara nabi abana bakaba ibirumbo, ubwo ababyeyibose nibabambwe? Umugambi w’Imana ku bantu bayo uri mu ijambo ryayo, ni mwiza kuri twese. Urupfu ku bazi Imana kandi bacunguwe na Kristu si iherezo ni intangiriro y’ubuzima bushya. Ku babishe n’abandi baheranwa n’ibyaha ibyo ni urubanza rwabo n’iyabahanze.

Niyogihozo yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Uyu mugabo koko umujinya yavanye mu bapadili bera niwo uri kumuyobora kugeza ubwo akinisha Imana? Niba se yarananiranwe nabo yitiranya abo bapadili n’Imana? Yari akwiye no kumenya ko mbere yo gukora ubwo bushakashatse butampaye agaciro yageze mu bubiligi aho yari yaragiye kwiga abikisha abo bakozi b’Imana. Kwihimana niba byaramunaniye ubwo siwo muhamagaro we natuze areke kuganzwa n’inabi. Niyibuke ko no mu ndahiro itegekonshinga ryateganyije ko urahiriye ikirimo mishya asoza agira ati:Imana ibimfashemo. Ibyo avuga rero ko umwanya w’Imana mu mateka y’abanyarwanda udakwiye kugarukwaho ndumva we ashatse yareka gusenga no kuvuga Imana ariko akirinda gukururira umuvuko igihugu cyacu, akaga cyanyuzeko karahagije. Nyabuna nimureke kurakaza Imana ibyaha abanyarwanda bakoze birahagije n’ubu tubeshejweho n’imuhwe zayo gusa ntabwo tubeshejweho na Bizimana ushaka kuyobya abanyarwanda. Uwiteka aduhire.

Nzabandora Seremani yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Bavandimwe iby imana ntimukabivange mubuzima bwiyisi namjye ndemeranya na Dr Bizimana 100% ntaruhare naruto Imana yagize mukurokora abantu, abenshi murishuka mukumva ko kubyitirira Imana ari ukuyikunda ariko muribeshya ahubwo muyituka mutabizi kuko yaba ari inyantege nke, ibaze na we governor ngo Imana yakoze uko ishoboye, umuntu niwe ukora uko ashoboye kuko hari ibyo adashobora. Mumenye ubwenge mwamenya ko isi ifite gahunda yayo igenederaho Imana itivangamo, nitubura ubwenge nubundi amahano nkaya azongera abe, abata umwanya ngo igihugu baragiha Imana bari kucyoreka kuko mugishyira mumaboko yabazungu bo biyitiriye iyo Mana yimpimbano, musobanukirwe, musome, mumenye ko Imana nibinyanye nayo byose bibiliya ari umugambi mubisha wabazungu wokugwingiza ubwenge bwo kwigira noguhindura ubuzima bugana heza. Abantu bahumuke barele gukubitisha abandi Bibiliya ngo nijambo ry Imana ashwiiii.

U rwanda rwarokowe n inkotanyi.
Nkuko Imana itafashije cg ngo ibuze abahutu gutsemba abatutsi ninako ntacyo yakoze mukuroka kwabo, namwe mwibaze Imana irokora ibihumbi 300 hapfuye million irenga ubwo ko yaba nayo ifite abo itinya, yaba itinya interahamwe,

Jimmy yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

nonese ninde wakubwiye ko twemera Imana y’abazungu cg yo mu bitabo ulwiriye kumenya ko Imana ikora ivuga ntabwo ari isomwa niba iyawe ari iyo usoma ntuzanayimenya pe ukwiriye kuyisaba ikakwiyereka

uwqyo yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Ariko iyo mana mwayibonye he? Ntamana ibaho ,niba ibaho ntangovinatwitayeho. Ntango waba ushobora byose ngo ureka ibyabaye muri 1994 bikubere imbere,

Dr dave yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Imana ntinegurizwa iki?????

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Zabuli 8
Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.

Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,
Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?

Rwamapera yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Muraho! Nakomeje kumva ibitekerezo mbihuza nibyo DR yavuze numva hari benshi batandukiriye. Ariko muziko uriya ari umushakashatsi? Ibi bitekerezo nibyo azakuramo igisubizo. Gusa afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka(Freedom of Speech) n’itegeko nshinga rirabyemera kdi siwe wa mbere waba ahakanye ko Imana ntacyo yakoze muri Jenoside. Padiri aravuga ati:"Mujye mureba ibyo nkora ntimukumve ibyo mvuga" icyo nzicyo Dr ni umuhanga arasoma, nimumureke rero yikorere umushakashatsi. Ubu we ari gusoma izi comments agaseka kuko ari kugera Ku ntego. Mukomeze mutange ibitekerezo. Murakoze

Ndaho yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

ngo ari gukoresha uburenganzira bwo kuvuga icyo Ushaka??? no kuri jenoside se biremewe kuvuga ibyo Ushaka NTIBAVUGA BAVUGA WABA UYIZI yitondere ibyo ari kuvuga muri iyi minsi ngo bajye bashima inkotanyi Imana bayireke ahubwo se iyo Imana itazifasha zari kurenga umutaru ariko abantu barasuzugura bagakabya kugeza aho gusuzugura Imana

uwayo yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ngaho da.Nyamara abashoboye gutabara Bizimana bashatse bagira vuba.Ariko ubwo atarahindura n’iryo zina rye haracyari icyizere. Bizimana nyine.

Sano yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Yewega ye ngibyo ibya doctorat zubu!Ubu se uyu bizimana yaravuze iki koko mubyukuri. Guvener wakoze kwibuka aho Imana yadukuye.

ven yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Imana niyo Yambere , kuko niyo Yashoboje inkotanyi zihagarika jenoside kuko itashakaga ko ubwoko bwayo buzima , cyane ko inkotanyi bari bakeya n’ibikoresho bidahagije ! Ariko Imana yarabashoboje nk’uko yashoboje Mussa Avana Abayisiraheri mu misiri .

Habumugisha Ignace yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Iby’Imana tubirekere Imana niby’abantu tubirekere abantu. Amahirwe dufite ntituyatagaguze kuko Imana izahora ari Imana. Twirinde kuvanga cg guhuza ibintu bidahuye. Ndashima Imana ko idufiteho umugambi kd mwiza.

Oli yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ndababaye cyane mbese Inkotanyi zakoresheje imbaraga zikuyehe? Noneho jya uzisenge. Gusa ngusengere ngoImana ikubabarire kuko utazi uwo ukinisha. Nkugiriye inama wajya uvuga ibyawe ukareka gukora Imana mu jisho
🌠🌠🌠🌠🌠🌠🌠

mahoro yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka