Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Jenoside (Ubuhamya)

Anatole Kayinamura wakoreraga hafi y’uruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, avuga ko rwagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside, ahari muri Perefegitura ya Gikongoro.

Anatole Kayinamura watanze ubuhamya
Anatole Kayinamura watanze ubuhamya

Yabigarutseho tariki 11 Kamena 2022, ubwo uru ruganda rwibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana by’umwihariko abari abakozi barwo bazize Jenoside, 386 muri bo ubu bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwubatswe mu marembo y’urwo ruganda.

Kayinamura yasobanuye ko inkuru y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ikimara kuba kimomo, ku itariki 7 abayobozi b’uruganda bigabanyije imodoka zarwo hanyuma batwara insoresore zagiye zikwira hirya no hino muri Gikongoro, batangira gutwika inzu z’Abatutsi ndetse no kubica.

Ibi kandi ngo byabaye nyuma y’uko uwari umuyobozi w’urwo ruganda, Mivumbi yari yimuriwe ku Murindi kuko atari yagaragaje gutoteza Abatutsi bitirirwaga grenade zaterwaga mu byayi, ahubwo akabaha akazi.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Icyo gihe ngo yasimbuwe na Juvénal Ndabarinze wakomokaga mu Majyaruguru, wazanye amacakuburi mu ruganda, Jenoside yanatangira akayigaragazamo uruhare cyane atanga imodoka z’uruganda zikajya gutwara abicanyi.

Kayinamura, i Mata ngo yakoraga mu kabari, nyuma y’uko yari yahaje ashaka akazi mu ruganda ariko akakimwa azizwa ko ari Umututsi; nyuma kandi y’uko yari yaranirukanywe mu biro bya Komini Runyinya, aho yari ashinzwe irangamimerere na ho azizwa ko ari Umututsi.

Abonye ubwicanyi bumaze gukomera i Mata na we ngo yarahunze, aza kugera i Karama hari hahungiye Abatutsi benshi cyane, hanyuma abicanyi bahabicishiriza inzara n’inyota kuko batatumaga batarabuka, n’amazi bari bayamennyemo umuti wa kirorini.

Vice-Mayor Assoumpta Byukusenge
Vice-Mayor Assoumpta Byukusenge

Agira ati "I Karama umunsi bica Abatutsi bari bahahungiye, imodoka z’uruganda rwa Mata ni zo zazanye abicanyi. Si n’i Karama honyine, kuko no mu Iramba abahaguye bishwe n’abicanyi bari bazanywe n’imodoka z’uruganda."

Yunzemo ati "Uru ruganda rwa Mata ni rwo rwakoze imirimo yose ishoboka kugira ngo Abatutsi bapfe. Iyo rutabaho cyangwa ngo rugire abayobozi babi, ntabwo hari gupfa Abatutsi bangana n’abapfuye muri Nyaruguru, ntihari kubura n’abicanyi bagira ubute bwo kujya kwica iyo imodoka zitabatunda."

Assoumpta Byukusenge, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, yahereye kuri ubwo buhamya yibutsa ko mu itegeko nshinga ry’u Rwanda Hari ingingo ivuga ko ubuzima bw’umuntu ari ndahungabanywa, bityo abayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Mata bakaba baragaragaje ko ibyo bize ntacyo byabamariye.

Depite Mukamana Elizabeth
Depite Mukamana Elizabeth

Yagize ati "Iyo abantu bize bari muri uru ruganda baza kumenya iby’iryo tegeko nshinga, iyo baza kwibuka ko bize kugira ngo bayobore abandi, ntabwo tuba twarageze ku mateka nk’ayangaya. Twavuga ko ari inkandagirabitabo."

Kimwe n’abandi bayobozi bafashe ijambo muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakora mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, Visi Meya Byukusenge yasabye abakitabiriye guharanira ubumwe kuko amacakubiri nta cyiza yazaniye Abanyarwanda, kandi bagakora cyane bakiteza imbere.

Nka Depite Elisabeth Mukamana yagize ati "Buri wese afite inshingno yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kurwanya uwo ari we wese washaka kugarura ibibi byabaye."

Kwibuka Jenoside mu ruganda rwa Mata byajyanye no kugabira inka imiryango itandatu y'abarokotse Jenoside
Kwibuka Jenoside mu ruganda rwa Mata byajyanye no kugabira inka imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside

Mu bayobozi bagize uruhare muri Jenoside bafashwe bagacirwa urubanza, Juvénal Ndabarinze ntarimo. Mu ruganda rw’icyayi rwa Mata bavuga ko yaba ari mu Bubiligi cyangwa mu Bufaransa, bakanifuza ko na we yafatwa agashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka