Urugamba rwo kurwanya abajenosideri rurakenewe - Tom Ndahiro
Umunyamateka akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, yasabye CNLG gushaka abayifasha kurwana ‘intambara itoroshye y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG hamwe n’Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo kwibuka ku nshuro ya 22, Tom Ndahiro yavuze ko abajenosideri n’ababashyigikiye ngo bakomeje umugambi wo kurimbura abatutsi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Ndahiro yatanze ikiganiro kirekire gisobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yateguwe kuva na mbere ya 1994, ku buryo kugeza magingo aya ngo igifite icyo ihatse; agasaba CNLG kwitegura kurwana urwo rugamba kandi bagashaka ubufasha.
Yavuze ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yimuye imbago, ikaba irimo gukwirakwira mu karere u Rwanda ruherereyemo nk’uko ngo byari byaremejwe mu mategeko 10 y’Abahutu.

Kuri ubu ngo abarimo gukwirakwiza iyo ngengabitekerezo ni abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, babifashijwemo na bamwe mu baturanyi b’u Rwanda, kugenda kugeza ku banyamahanga bakomeye b’i Burayi n’Amerika.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana n’Umuyobozi wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu; bashimangiye ko mu gihugu imbere naho ingengabitekerezo ya Jenoside ihari ku buryo bukomeye, ariko ikaba ngo itapfa kwigaragaza ku muntu udashishoje.
Tom Ndahiro yatanze ingero nyinshi avuga ko icyivugo cy’ishyaka ryateguye Jenoside rya CDR ‘Turi maso’, ngo gihwanye neza n’izina ‘Imbonerakure ry’urubyiruko rwa CNDD-FDD i Burundi; ibi akaba yabyemeje ngo abishingiye ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Mu mu mategeko 10 y’abahutu yashyizweho mu Kuboza k’umwaka wa 1990, irya 10 ngo ryasabaga abahutu bo mu Rwanda n’abo mu mahanga gushyira hamwe no kurwanya Abatutsi, nabwo batari abo mu Rwanda gusa ahubwo ari abo mu karere ruherereyemo.
Nyuma y’imyaka ibiri ayo mategeko agiyeho, ngo ubuyobozi bw’ingabo za EX-FAR bwashyizeho igisobanuro cy’umwanzi bagomba kurwanya uwo ari we, buvuga ko ari umututsi wo mu gihugu imbere, impunzi z’abatutsi ndetse n’abatutsi bose bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bitwa amazina atandukanye ya Hima, Kalenjin, Masai n’abandi.
Ndahiro akomeza avuga ko hari “Umunyamakuru w’Interahamwe mu bitekerezo no mu mikorere”, akaba ari umunya Canada witwa Jude River, ngo yanditse bikaza gushyigikirwa n’umuryango Human Rights, avuga ko Inkotanyi n’abatutsi ari bo nyirabayazana wa Jenoside.
Ati “Uwo munyamakuru yanditse avuga ko abakoze Jenoside bari mu kuri, kuko ngo bari bafite ubwoba bw’abashyigikiye Inkotanyi n’ibyitso byazo.”
“Intambara nini cyane irahari kuko niba umuntu akubwira ngo abatutsi bagombaga gupfa; umwana arorongotana yihakana umubyeyi; kugira ngo nibura abababaye bahozwe, ningombwa kudatuma abantu nk’aba batwishimaho”, nk’uko Tom Ndahiro yakomeje kubisaba CNLG n’abandi.
Mu bihamya Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG ndetse n’Umuyobozi wa Ibuka batanze, by’uko mu Rwanda naho ingenabitekerezo ya Jenoside igihari, basobanura ko babona ibikorwa byo kwica no guhohotera, kubwira amagambo mabi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no gushinyagurira imibiri y’inzirakarengane zishwe mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|