Urugaga RESIRG rwunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 7 Mata 1994 - tariki 7 Mata 2023, imyaka 29 irashize habaye amarorerwa, ibirenze ukwemera, ibigoye gusobanura no kuvuga mu magambo. Ese tuzi iki kuri uku kuri kwageze ku rwego rwo guhitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, uko kuri kutari kwarigeze kubonerwa izina mu rurimi urwo ari rwo rwose mbere ya Raphaël LEMKIN mu 1943?

Mazina Déogratias, Umuyobozi wa RESIRG
Mazina Déogratias, Umuyobozi wa RESIRG

Itangazo Urugaga Mpuzamahanga rw’Abashakashatsi kuri Jenoside rufite icyicaro mu Bubiligi (RESIRG), rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu 07 Mata, riragira riti:

“Imyaka 29 irashize twibuka abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe, uhereye ku bakambwe kugera ku mpinja no ku bari bakiri insoro mu nda z’ababyeyi batazigera babona izuba…Ibyo kwibagirwa byo ntabyo”.

Adolf Hitler yigeze kuvuga ati “Ni inde wibuka abanya-Armenia?” Hari ku itariki 22 Kanama 1939, haraye haribukorwe Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), igahitana ababarirwa muri miliyoni esheshatu.

Ku bashobora kugwa mu mutego wo kwibagirwa cyangwa abamaze kwibasirwa n’uburwayi bwo kwibagirwa, ndetse no guhuzagurika mu gusobanura ibitekerezo byabo, uwitwa Elie WIESEL afite ubutumwa butareba gusa abacitse ku icumu, ahubwo ikiremwamuntu iyo kiva kikagera, ubutumwa bugira buti “Umwicanyi yica inshuro ebyiri: Iya mbere akoresha inkota, iya kabiri agakoresha kwibagiza”.

Uyu mwaka, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe harimo kuba ibikorwa biganisha kuri Jenoside, mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’aho ijambo “Ntibizongera ukundi”, ryavuzwe nyuma ya Holocaust, ntacyo ryari rivuze cyangwa ryari urwiyerurutso.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryo ku wa 19 Ukuboza 2022, RESIRG yatanze impuruza ku bushyamirane burimo kubera muri RDC.

Amagambo yavuzwe n’abayobozi yo kubiba urwango no kwenyegeza ubugizi bwa nabi, yatumye habaho ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri Congo bavuga Ikinyarwanda, kwangiza ibirango n’ibikorwa remezo birimo insengero ahanini zifatwa nk’iz’abo baturage.

Uburyo bukoreshwa hano buributsa igitekerezo cya John Gregory Stanton, kigabanyijemo ibyiciro 10: Gushyira mu byiciro, gushyiraho ibimenyetso, kuvangura, kwamburwa ubumuntu, guhuriza hamwe, gutandukanya kweruye, gutegura, gutoteza, umushinga wo gutsemba no guhakana Jenoside.

Hamwe no kudahana kweruye, ibikorwa byo kwenyegeza urwango no gutsemba ubwoko, bikomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo busesuye, kubera ko biba bishyigikiwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Amateka atwereka ko umuryango mpuzamahanga, mu bihe byashize wirengagije izo mpuruza bishyira kera, kugeza ubwo habaye amarorerwa. Aha kandi hakaba n’ikibazo cyo gutabara amazi yamaze kurenga inkombe. Kandi burya kuzarira biganisha ku gukererwa burundu.

Nyamara, Umuryango w’Abibumbye (UN), kimwe na za Guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, byashyizeho icyo bise ‘integuza ya kare’, nk’igikorwa gishingiye by’umwihariko ku kohereza indorerezi mu kazi, kugira ngo zibe zatabara ku gihe ari mu bikorwa by’ubutabazi n’ibya gisirikare.

Turizera ko UN, nk’uko yemeje ko tariki 07 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yiteguye kuvana amasomo mu mateka no kudatiza umurindi kubera guterera iyo, itegurwa ry’ubwicanyi bw’imbaga nk’uko yabigenje ubwo hategurwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rushingiye ku butumwa rwihaye uko bwakabaye, intego zarwo n’ibyo ruharanira, Urugaga Mpuzamahanga rw’Abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), rufite gahunda yo gukora ubushakashatsi, butagarukira gusa ku gusigasira ibikorwa byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo rwaniyemeje gukangura imbaga, igihe bigaragaye ko hari ahashobora gukorwa Jenoside kugira ngo urumuri rwa “Ntibizongera ukundi” rutazigera ruzima.

Mu ijambo yavugiye ku cyicaro cya UN ku wa 29 Mutarama 2007, Simone Veil yagize ati “Iyo inzira yo kwamburwa ubumuntu ishyizweho akadomo, bituma habaho ugutekereza ku buryo buhoraho ku mutimanama n’icyubahiro bya muntu, kubera ko amarorerwa arashoboka igihe cyose”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka