Urubyiruko rwo mu karere rwiyemeje guhanga amaso ibibahuza gusa

Urubyiruko rwa Congo rwifatanyije n’urubyiurko rw’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira ko ibyabaye mu Rwanda ntahandi byakongera kuba.

urubyiruko rusobanurirwa amateka ya Jenoside
urubyiruko rusobanurirwa amateka ya Jenoside

Ni urubyiruko ruhuriye mu bikorwa bitegurwa n’umuryango Never Again wahuje urubyiruko rw’Abanyarwanda, Abanyekongo n’abahagarariye inzego zihagarariye abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru.

Erneste Dukuzumuremyi ushinzwe gahunda ayo kubaka amahoro muri Never Again mu Rwanda, avuga ko bateguye ibiganiro bihuza abanyarwanda n’abanyekongo mu rwego rwo kubaka amahoro.

Yagize ati “Muri aka karere dutuyemo, ikibazo gitangirira mu gihugu kimwe bikarangira ingaruka zigeze mu bindi bihugu ndetse bigatera umutekano mucye mu batuye ibihugu.

“Ibi twabikoze mu guhuza abambukiranya imipaka kugira ngo tuganira ku ngaruka za Jenoside no kuyirinda, kuko ibyabaye mu Rwanda bishobora kubera ahandi murebeye nk’ibibera muri Ituri muri Congo.”

urubyiruko rw'Abanyarwanda na Congo mu rugendo rwo kwibuka
urubyiruko rw’Abanyarwanda na Congo mu rugendo rwo kwibuka

Avuga ko guhuza urubyiruko bituma baganira bagafata ingamba zikumira icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Ati “Twitaye ku rubyiruko kuko ari imbaraga zishobora gukoreshwa nabi nkuko zikoreshejwe neza zakubaka. Twifuza gutegura urubyiruko mu kubaka ejo hazaza heza.”

Umubyeyi Aline ni utuye mu karere ka Rubavu avuga ko guhura n’abanyekongo mu biganiro byubaka amahoro bituma bifurizanya ko ibyabaye mu Rwanda ntahandi byaba.

Ati “Iyo twifatanyije n’abanyekongo mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tubagaragariza ko dufite ishyaka ryo gukunda igihugu cyacu kandi tutifuza ko ibyabaye byakongera, ibi bituma tubashishikariza nabo kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byaba mu gihugu cyabo ahubwo tukaganira kubyadufasha kubaka ibihugu byacu aho kumva abaducamo ibice.”

Kabanda Innocent ukuriye ibuka mu karere ka Rubavu, avuga koa mu gihugu cya Congo ruza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ibintu byiza.

Ati “Kubona urubyiruko rw’abanyekongo baza kwibuka tubyakira neza, urubyiruko rukeneye kwigishwa amatega y’ibyabaye mu Rwanda, ni urubyiruko ruba mu gihugu cyahungiyemo abasize bakoze Jenoside, ndetse hakaba hari impunzi zitabasha kuza kubera amakuru mabi atangwa.”

Kabanda Innocent warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu mujyi Goma, avuga ko ku bacitse ku icumu rya Jenoside muri Gisenyi, Goma ni icyanzu barokokeyemo.

Ati “Hari byinshi twibuka iyo twumvishe Goma mu bihe nkibi, kuko niho twashoboye guhungira, abanyekongo batubereye imfura, ntawe bigeze bagirira nabi, iyo bagira ubugome ntawari kurokoka. Badufashe neza mu gihe cya Jenoside.”

Stephan Lupao umunyabanga wa Balaza wa wazehe ishyirahamwe rihuriweho n’amoko y’abatuye Kivu y’Amajyaruguru riharanira amahoro, avuga ko ubutumwa akuye mu Rwanda ari ubutumwa bw’amahoro.

Ati “Maze kubona ibyabaye, kubera kutoroherana, abantu bishwe kubera ivangura, urwikekwe, ni ibintu bitari byiza, isomo nuko tureba ibyabaye hano, kuri komini rouge, twarebye amafoto tubwirwa amateka, akazi kacu ni ukugira uruhare mu mahoro aho dutuye, bizatwongerera imbaraga mu guharanira amahoro.”

Gloire Paluti urubyiruko rwawavuye Goma, avuga ko kuza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byamukoze ku mutima bimuha imbaraga zo kwamagana ko hari ahandi byaba.

Ati “Bari kutwigisha kubaka amahoro kugira ngo tumenye ibiri kuba kuko ibyabaye ku Rwanda ejo hashize, ejo hazaza bishobora kuba muri Congo nkuko byaba ahandi, nkimara kubona no kwigishwa nagize agahinda kenshi, dusanzwe twumva Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko hano kubireba birarenze, hano hari amafoto, bakubwira amateka ukumva uburyo bibabaje, ndasaba urubyiruko rwo mu biyaga bigari ko ibyabaye bitakongera.”

Jovia Eliezel, avuga ko bigishijwe kubyabaye mu Rwanda 1994, nk’urubyiruko bagomba gukumira ko ibyabaye mu Rwanda bitaba ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka