Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa yo gusoma Korowani rwiyemeje kwigisha amahanga ububi bwa Jenoside

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani (Coran), ruratangaza ko rwiyemeje kwigisha amahanga kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Urubyiruko rwiyemeje kwigisha amahanga ububi bwa Jenoside
Urubyiruko rwiyemeje kwigisha amahanga ububi bwa Jenoside

Uru rubyiruko ruratangaza ibi, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

Abitabiriye ayo marushanwa, ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa baturutse mu bihugu 31 byo ku mugabane wa Afurika, akaba ari amarushanwa ari kuba ku nshuro ya cyenda.

Bavuga ko nyuma yo gusura uru rwibutso no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanukiwe ububi bw’ivangura aho riva rikagera, bakaba biyemeje kubyigisha bagenzi babo basize mu bihugu baturukamo.

Umwe muri bo waturutse muri Ghana, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye kandi yumvise, akavuga ko byamweretse ko mu gihe cya Jenoside ikiremwamuntu cyari cyambuwe agaciro.

Agira ati “Ndababaye cyane! Mbere na mbere, dukwiye kumva ko turi abantu kandi ko umuntu afite agaciro kangana n’aka mugenzi we, waba umwirabura cyangwa umuzungu”.

Akomeza agira ati “Ibyo twigiye ahangaha, biraduha umukoro wo kujya kwigisha na bagenzi bacu twasize aho duturuka ko umuntu ari nk’undi, ko nta gikwiye kudutandukanya, yaba imyemerere, akarere, ubwoko cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose”.

Sheik Abdulahaman Muhamed waturutse muri Kenya
Sheik Abdulahaman Muhamed waturutse muri Kenya

Sheik Abdulahaman Muhamed, umwe mu bakosozi muri aya marushanwa akaba yaraturutse muri Kenya, yavuze ko ari inshuro ya munani yitabira aya marushanwa.

Avuga ko gusura urwibutso kuri uru rubyiruko rwitabira amarushanwa yo gusoma Korowani ari uburyo bwo kurushaho kwigisha amahoro ku mugabane wa Afurika, kuko yitabirwa n’abana benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ati “Buri mwaka uko nje hano, mpakura isomo, kandi iryo somo nifuza ko isi yose iryiga, ko nta kintu gikwiye gutandukanya abantu”.

Arongera ati “Aba bana babonye ikintu gikomeye cyane hano, kandi na bo bize ikintu. Ni ngombwa ngo buri gihugu kigire ku Rwanda, ko abantu badakwiye kwangana bapfa idini, ubwoko bwabo, n’ibindi. Abantu babe bamwe, babane mu mahoro”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini mu biro bya Mufti w’u Rwanda, Sheik Maniriho Ismael, avuga ko mu gihe cy’amarushanwa bafata n’umwanya wo gusura urwibutso, kugira ngo abayitabiriye bige isomo ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kugira ahandi biba ku isi yose.

Yongeraho ko mu bana bitabira aya marushanwa harimo n’abaturuka mu bihugu birimo imvururu, ndetse hamwe na hamwe zishingiye ku myemerere nko muri Santarafurika, bityo ko aba bana bahabwa n’inyigisho z’uko badakwiye kwitwaza idini ngo bishore mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa se by’ubugizi bwa nabi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n'imigenzo y'idini mu biro bya Mufti w'u Rwanda, Sheik Maniriho Ismael
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini mu biro bya Mufti w’u Rwanda, Sheik Maniriho Ismael

Ati “Amarushanwa ni ngombwa, ariko bakumva n’ubutumwa bukubiye muri Korowani ko Isilamu ari idini y’amahoro, yigisha urukundo n’imibanire myiza n’abandi”.

Aya marushanwa yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 11, akazasozwa ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka