Urubyiruko rwasabwe gukomera ku bumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Amajyaruguru hiyongereyeho Akarere ka Nyabihu, basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu; kuko ari yo mahitamo abereye u Rwanda, akaba ari na yo azarugeza ku iterambere ryifuzwa.

Abitabiriye uyu muhango bunamiye inzirakarengane z'urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye uyu muhango bunamiye inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 mu Karere ka Musanze, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi; witabiriwe n’urubyiruko 300 ruhagarariye abandi, binyuze mu ihuriro ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yashimangiye ko amahitamo abereye u Rwanda urubyiruko rukwiye kugiramo uruhare, ari ukudasiga inyuma ubumwe, no kutemerera uwo ari we wese wagira umugambi wo gusubiza Igihugu inyuma.

Yagize ati: “Ndabasaba ngo muharanire kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari, gukunda Igihugu no kucyitangira; ariko igikomeye cyane ni ugushyira imbere ubumwe. Kuko ubwo muzaba mwamaze kubwiyubakamo, nta muntu uzigera abona aho amenera ngo abashe kubabibamo amacakubiri. Uzatekereza kubasenya cyangwa gusenya ibyo mwagezeho, nta na rimwe azigera abishobora, kubera bwa bumwe muzaba mwariyubatsemo butajegajega. Ni yo mpamvu ngira ngo mbabwire rero ko, igihango cy’urungano, mufitanye n’Igihugu cyababyaye, gishingiye kuri ayo mahitamo”.

Guverineri Nyirarugero yasabye urubyiruko kurangwa n'amahitamo abereye u Rwanda
Guverineri Nyirarugero yasabye urubyiruko kurangwa n’amahitamo abereye u Rwanda

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwanenze bagenzi babo bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko banashima urubyiruko rw’Ingabo za RPF Inkotanyi zayihagaritse. Uru rubyiruko ruvuga ko rugifite umukoro ukomeye wo kugera ikirenge mu cyazo.

Hassan Jean Aimé, yagize ati: “Dufite amahirwe y’uko ubuyobozi bwacu butuba hafi budusobanurira amateka y’Igihugu cyacu, bityo tukabasha kumenya ingorane cyahuye na zo, n’icyo twakora ngo tugikorere ibyiza. Umurimo utoroshye ariko kandi ushoboka twe nk’urubyiruko dufite ubu, ni uwo kuvuguruza abinangiye, bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Amahirwe akomeye dufite nk’urubyiruko, ni uko n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga buhari kandi butworoheye; bityo nk’urubyiruko tukaba dufite intego yo gukomeza kuryifashisha duhangana n’abapfobya amateka yacu”.

Akomoza ku nsanganyamatsiko y’iri huriro igira iti: “Urubyiruko twahisemo kuba umwe, Igihango cyacu”, Uwacu Julienne wari intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yabwiye urubyiruko uko u Rwanda rwari rubayeho, mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yarugaragarije uko Politiki yabibye urwango n’amacakubiri yoretse u Rwanda, ikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasaga 300 bo mu rubyiruko bahagarariye abandi bo mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu ni bo bitabiriye umuhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasaga 300 bo mu rubyiruko bahagarariye abandi bo mu Turere twa Musanze, Burera na Nyabihu ni bo bitabiriye umuhango wo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Muri iki gikorwa, yabwiye urubyiruko ko intwaro yo gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ari uko urubyiruko rwagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, birinda kwemerera abayibigishiriza ku mashyiga mu miryango, cyangwa abifashisha imbuga nkoranyambaga mu kuyikwirakwiza.

Yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rurusheho kuyikumira rwemye, binyuze mu guhakanira no kutemerera abarwigisha amateka agoreka ukuri; kugira ngo bibafashe mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, no gusigasira ibyagezweho.

Iki gikorwa cyo kwibuka Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu, cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Umuhango wo kwibuka Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mateka y'Igihugu
Umuhango wo kwibuka Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mateka y’Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka