Urubyiruko rusanga kwiyubaka mu by’ubwenge bizarufasha gukumira ikibi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, bahamya ko bashishikajwe no gushyira imbaraga mu gukumira ko ibihe by’icuraburindi ryabaye mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bitazasubira ukundi.

Abitabiriye uyu muhango bashyize indabo ku mva banunamira imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Musanze
Abitabiriye uyu muhango bashyize indabo ku mva banunamira imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Musanze

Ni intego bahamya ko bagomba kugeraho, binyuze mu kurushaho kwiyungura ubumenyi ku mateka y’Igihugu, basobanukirwa byimbitse aho cyavuye n’aho kigana.

Ibi abiga muri iyo Kaminuza, babigarutseho ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyabereye ku rwibutso rwa Musanze.

Torero Louis Fidèle, umwe mu biga muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze yagize ati: “Buri mwaka twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uburyo bwo kuzirikana ibihe by’icuraburindi igihugu cyacu cyanyuzemo, ukatubera umwanya wo gusobanukirwa amateka, harimo n’ayo bamwe muri twe baba batazi neza, kugira ngo bidufashe mu rugendo rwo kwiyubaka, kunga ubumwe, no gukumira icyatuma ibyo bihe bigaruka”.

Ati “Twe nk’urubyiruko dufite amahirwe y’ubumenyi tuvoma ku ntebe y’ishuri, kandi n’igihugu cy’ahazaza, gitezeho kuzavamo abayobozi n’abagikorera mu nzego zinyuranye. Turifuza guhora tukibona gitekanye, tugendera kure ibyadushora mu bikorwa bibi, ahubwo tugashyira imbaraga mu byatuma ubu bumenyi bwiza duhabwa ndetse n’amateka twigishwa, byatubera imbarutso yo kugera ku byiza igihugu kidukeneyeho”.

Muri uyu muhango wo kwibuka Jenosdie yakorewe Abatutsi, abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, banagejejweho ibiganiro bikubiyemo amateka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo na nyuma yayo; bifatanya no mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Abitabiriye uyu muhango, banashyize indabo ku mva, banunamira imibiri isaga 800 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iruhukiye muri urwo rwibutso.

Habayeho no gucana urumuri rw'icyizere
Habayeho no gucana urumuri rw’icyizere

Ni igikorwa bitabira buri mwaka, bagamije kuhungukira amasomo mashya, bubakiraho barangwa n’imyitwarire mizima, nk’uko Dr Léopord Hakizimana uyobora Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze yabishimangiye.

Yagize ati “Ikigamijwe ni ugufasha urubyiruko gusobanukirwa ububi n’ubukana Jenoside yakoranwe, kugira ngo bibatere ishyaka ryo kwiyubakamo ubunyarwanda bushyize imbere indangagaciro zifasha igihugu kugera ku byiza; cyane ko n’abenshi muri bo aho baba baturutse baza hano kwiga, hari abo babana usanga rimwe na rimwe banasobanukiwe amateka byimbitse y’u Rwanda. Aha rero nk’abantu bajijutse, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi baboneraho n’umwanya wo kugira ibyo bunguka, bagenda bagasobanurira abatayazi, cyangwa bakanavuguruza abakiyagoreka”.

Gafishi Sebahagarara, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze muri uyu muhango, yibukije urubyiruko ko imbaraga zikoreshejwe nabi, zisenya igihugu. Bityo ngo bakwiye guharanira ko izo igihugu cyabaremyemo, bazikoresha mu bigifitiye akamaro.

Yagize ati “Tuributsa uru rubyiruko ko imbaraga zabo, bazikoresha mu byubaka igihugu nk’abaragwa bacyo b’ejo hazaza. Uko kuzikoresha neza, bijyana no kurinda ikintu cyose cyasenya igihugu, bakakibera maso kandi bakirinda kumvira abafite imigambi yo kuba babifashisha mu bigisenya. Nibahore buri gihe bafite inyota yo kumenya bya nyabyo amateka y’igihugu no kuyubakiraho, bakora ibikwiranye n’ibyo kibakeneyeho, kuko aribwo kizakomeza kwiyubaka”.

Mu kurushaho gufata mu mugongo no gushyigikira imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abo banyeshuri n’abakozi begeranyije ubushobozi baremera abantu babiri, babaha inkunga y’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda yo kubafata mu mugongo.

Dr Hakizimana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bahungukira amasomo mashya atuma bayikumira
Dr Hakizimana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bahungukira amasomo mashya atuma bayikumira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka