Urubyiruko rurizeza impinduka mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Muhanga rurizeza Abanyarwanda impinduka mu kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Babitangaje kuwa gatandatu tariki 14 Gicurasi 2016, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 abana n’urubyiruko baazize Jonoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Muhanga.

Mutoniwase Aline wiga mu mashuri yisumbuye rwavuze ko ruzi neza ingaruka za Jenoside zirimo n’ubupfubyi, ko kuri ubu rugamije kuyikumira uko byagenda kose.
Yagize ati “Urubyiruko rwigishijwe n’ubuyobozi bubi kwica, ariko twe tuzi ingaruka za Jenoside, ubu mbere ya byose, tubanza kureba ibidufitiye inyungu mu minsi iri imbere, ubu n’ababyeyi baramutse batuzanyeho iby’ingengabitekerezo ya Jenoside tubima amatwi.”
Habarugira Jean Marie Vianey yavuze ko urubyiruko rw’ubu ruhabwa amahirwe menshi yo kwiga nta vangura kandi Leta igategura neza imfashanyagisho zizira amacakubiri n’ivangura, nka bumwe mu buryo bwo kurufasha gukurira mu bwumvikane.

Ati “Uburezi bwa mbere ya Jenoside bwarangwaga no kubigisha ubwicanyi no gushyirwamo amacakubiri, bitandukanye n’uburezi bw’ubu kuko ubuyobozi bwiza bugenda budushyiriraho imiryango twigiramo indangagaciro nyarwanda.”
Senateri Mukasine Marie Claire wari waje kwifatanya n’urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga kwibuka, avuga ko kwibuka abana n’urubyiruko bazize Jenoside ari ighe cyo gusubiza amaso inyuma hakarebwa uruhare urubyiruko rwagize, n’uko urw’uyu munsi rwahabwa inzira nziza.
Ati “Urubyiruko rwinshi rwatojwe kwica, rukora Jenoside, urundi rubyiruko rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi, ni ngombwa rero kureba imikoresherezwe y’urwo rubyiruko tugakuramo amasomo ahabwa urubyiruko rwacu uyu munsi.”

Imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi mu bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu 2002 igaragaza ko muri miliyoni isaga y’abatutsi bishwe muri Jenoside, 53, 8% ari na bo benshi bari urubyiruko.
Imibare kandi igaragaza ko hafi 60% by’Abanyarwanda muri iki gihe ari urubyiruko ku buryo ruyobowe neza rwatanga umusaruro mu buzi buri imbere bw’igihugu, aho gukoreshwa rugisenya.
Ohereza igitekerezo
|