Urubyiruko rurasabwa kwima amatwi abahembera amacakubiri
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza u Rwanda rubohowe, kugira ngo rubone aho ruhera rukura ubumenyi bwo kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kinazi, ahahoze ari Komini Ntongwe, Mugabo Selemani, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ruhango, yasabye Abanyarwanda kongera Kwibuka ko Ubumwe bwabo bwakomwe mu nkokora n’abakoloni, kandi ko bakwiye gushyira imbaraga mu kongera kubusigasira, kuko ari bwo shingiro ry’imibereho myiza yabo.
Zimwe mu ndangagaciro agaragaza zangijwe, harimo gukuraho itorero ry’Igihugu, gukuraho kirazi no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, hashingiwe ku byiciro by’imibereho yabo byo korora, guhinga no guhiga.
Ibyo ngo byakurikiwe no gushyiraho ibimenyetso bitandukanye bya bya byiciro bishingiye ku byo bari bamaze kurema nk’amoko, Abanyarwanda baba baremwe bushya mu moko y’ubukoloni, ndetse bahabwa ibya ngombwa byanditsemo ayo moko.
Avuga ko n’ubwo amoko yari amaze kuremwa, Abanyarwanda bakanerekwa aho buri bwoko bwakomotse harimo Etiyopiya na Cadi, abandi bavukiye mu Rwanda, hakurikiyeho kwereka ubwoko bw’Abahutu ko Abatutsi babatsikamiye.
Abahutu nabo ntibabashije gusesengura ngo bamenye ko byose byari bigamije kugira igice runaka kibasira ikindi, kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda busenywe, ubukoloni bukomeze gucengera bunyuze ku kindi gice.

Avuga ko urwango rw’Abahutu ku Batutsi rwakomeje kwigishwa ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, kuko zose zitigeze zishyiraho umurongo wa Politiki, guha amahirwe angana Abanyarwanda, nko gushyira mu mashuri uwabitsindiye.
Asaba urubyiruko kwihatira gusobanukirwa n’amateka, ntibafate ibiganiro bitangwa nk’imikino ya Politiki, ahubwo ko hagamijwe kubasobanurira ububi bw’ivangura n’amacakubiri.
Avuga ko nk’urugero ku mashuri, abana bahamagarwaga hakurikijwe amoko, hagamijwe kwereka ababyiruka uko bakwiye kwitandukanya hakiri kare, kuko ku gihe cy’ubukoloni Abatutsi bahawe ibimenyetso, by’uko bareshya, uko basa n’uko bangana, kuri Leta ya Habyarimana bahabwa amazina.
Amwe muri ayo mazina ni nk’inyenzi, ako kakaba agasimba gateza umutekano mucye mu nzu, bitwa inzoka, bitiza umurindi ibyanditswe muri manifesto y’Abahutu yanditswe na Joseph Gitera, agaragaza ko Abatutsi atari abantu.
Agira ati "Leta ya Habyarimana yaje ivoma muri Repubulika ya mbere, Abatutsi bakomeza guhohoterwa, kugeza ubwo ukubaho kwabo bumvise ko bagukesha impuhwe z’abandi bantu, bariheba, bata agaciro ku buryo umwana muto yashoboraga kwica umugabo mukuru kubera ko bari baramaze kwiheba, no gutakaza ubumuntu".

Avuga ko Abatutsi bakomeje guhohoterwa binyuze mu myigaragambyo y’abanyeshuri kugira ngo hagire abicwa, impanuka zidasobanutse zahitanaga Abatutsi, ndetse no kubica ku mugaragaro habanje kubaho urwitwazo ko Abatutsi ari babi. Nk’urugero aho abari mu Gihugu bishwe ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.
Agira ati "Ubwo bafungaga Abatutsi muri stade, urukweto rwa tigana rwarahenze cyane kuko nirwo rwifashishwaga kudaha no kunywesha igikoma ku bari bahafungiye, kuko bakizanaga mu ngunguru ntacyo kunywesha gihari, ahubwo babasabaga kudubikamo umutwe ngo banyweshe, ngubwo ubuzima bw’Umututsi icyo gihe".
Avuga ko igihe cy’amashyaka menshi urubyiruko rwabaye igikoresho gikomeye cyo kwica Abatutsi, kuko bashyizwe mu mitwe itandukanye ishingiye ku mashyaka, irimo interahamwe zari iza MRND, impuzamuhambi za MDR, amajyogi ya PSD n’indi mitwe, yose yaje kwinjira mu cyiswe (PAWA).
Agira ati "Rubyiruko ibi mubyumve cyane, kuko haba mu mashyaka no mu gisirikare haremwe imitwe, no mu giturage iraremwa kugeza mu 1994, aho Jenoside rurangiza yatangizwagwa hitwajwe ko Umukuru w’Igihugu yishwe. Nyamara byari urwitwazo kuko Abatutsi mu bice byose by’Igihugu bari baratangiye kwicwa ku mugaragaro".

Avuga ko Jenoside yo mu 1994, yihutishijwe mu mezi atatu hagapfa Abatutsi basaga miliyoni, ndetse n’Abahutu bageragezaga kubahisha ntibitabire ubwicanyi biswe ba ’Ntibindeba’, utisubiyeho ngo yitabire kwica na we yicwaga, kugeza ubwo izari Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside Igihugu kikabohorwa.
Asaba kandi urubyiruko gukomeza kwima amatwi abagishaka guhembera amacakubi n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko bagihari haba hanze n’imbere mu Gihugu, ahubwo bagaharanira gusigasira ibimaze kugerwaho, u Rwanda rugaragaza nonaha.
Agira ati "Urubyiruko mufite inshingano zo kurinda ibyagezweho mu busugire bw’Igihugu mukumva mugatekereza, kugira ngo abagihembera amacakubiri batazongera kubasenyera Igihugu mwavukiyemo gifite umucyo kuko twebwe abakuru tuzi umwijima twanyuzemo. Mwe mutawuzi murasabwa gusigasira uyu mucyo, niyo mpamvu ducana urumuri rw’icyizere ngo umucyo ugumeho".

Avuga ko Ababyeyi nabo bakwiye gucira ibibi bamize, kugira ngo bashobore kubaka urubyiruko ruzashobora kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|