Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside

Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet, kirasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo rufite ubushobozi bwo kubikora.

Abayobozi batandukanye bunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Abayobozi batandukanye bunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Ibyo byaragarutsweho ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, ubwo abakozi b’icyo kigo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi n’abakozi ba Forzza, hari kandi n’abayobozi mu nzego za Leta, ukaba wabanjiriwe no gusura ibice bigize urwo rwibutso basobanurirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, banacana urumuri rw’ikizere.

Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Eric Rutayisire, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura uyu muhango, ari mu rwego wo kwibuka no kunamira abazize Jenoside, no kugira ngo urubyiruko rugize umubare munini w’abakozi ba Forzza, bavutse nyuma ya Jenoside babashe kwiga amateka y’ibyabaye.

Ati “Impamvu nyamukuru, ni uko umuryango mugari wa Forzza, 80% ari urubyiruko rurimo n’abavutse nyuma ya Jenoside. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo bagere hano bamenye amateka y’u Rwanda, bamenye ibyabaye ariko cyane cyane kugira ngo baharanire ko bitazongera.”

Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Eric Rutayisire
Umuyobozi Mukuru wa Forzza, Eric Rutayisire

Rutayisire yakomeje avuga ko amasomo bahakuye azatuma babasha kugira ubworoherane mu kazi kabo, ndetse no muri sosiyete muri rusange. Yaboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda kutazemera icyabasubiza inyuma bakisanga mu bihe nk’ibya Jenoside.

Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzan, wari waje kwifatanya nabo muri uyu muhango, akaba n’umwe mu bagiye baririmba indirimbo zitandukanye zifasha abantu mu bihe byo kwibuka, yavuze ko akurikije ibyabaye mu Rwanda, yafashe umwanzuro wo kuririmba mu rwego rwo kurwanya urwango n’umujinya muri we.

Ibyo ngo ni na byo byatumye ahimba indirimbo yise ‘Nyumva Mana’ afata nk’isengesho. Yakomeje asaba abitabiriye iki gikorwa gukomeza kwibuka biyubaka ndetse baharanira kurwanya urwango.

Fabien Uwamahoro, umukozi mu Ishami ryo kwibuka no gukumira Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo igira iti “twahisemo kuba umwe nk’Abanyarwanda”. Yatangiye agaragaza ko ubukoloni aribwo bwasenye Ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza ubwo baciye umwami, byose bagamije amacakubiri mu Banyarwanda.

Yashimiye Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watumye uyu munsi u Rwanda rugera ku mahoro rufite, asaba urubyiruko rwitabiriye uyu muhango guharanira ayo mahoro no kurwanya icyayahungabanya.

Yasabye uru rubyiruko kandi nk’abakoresha Imbuga nkoranyambaga, guhagarara bakarwanya abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri iyi minsi ababikora arizo basigaye bakoresha, abasaba ko nabo bajya bazikoresha mu kubamaganira kure.

Umwe mu batanze ubuhamya witwa Jean Paul Sugira, yavuze ko atemeranya n’abavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariyo yabaye imbarutso yo kwica Abatutsi kuko aho yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, hari ibikorwa bikabije byakorerwaga abatutsi harimo no kubatwikira inzu, biba akarusho muri Jenoside kuko interahamwe zari zifite ubugome bukabije.

Yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye Abatutsi zigahagarika Jenoside, anashimira Leta y’Ubumwe yashyize imbere kunga Abanyarwanda bakaba babanye amahoro, aho buri wese akora akazi ke atekanye.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Depite Manirarora Annoncée witabiriye icyo gikorwa, yashimiye Ubuyobozi bwa Forzza bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28, ndetse ashima Leta y’u Rwanda yatanze umwanya wo kwibuka.

Ati “Leta y’Ubumwe yarakoze kuduha umwanya nk’uyu wo kwibuka, kuko ni umwanya wo kongera kuvugana n’abacu bashyinguye ahantu nk’aha n’ahandi hatandukanye mu gihugu, hashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ifite umwihariko kuko yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda. Yashimiye Inkotanyi zayihagaritse, zigaharanira kongera kubaka Igihugu uyu munsi gitemba amata n’ubuki.

Depite Manirarora Annoncée yashimiye Leta y'Ubumwe yashyizeho igihe cyo Kwibuka
Depite Manirarora Annoncée yashimiye Leta y’Ubumwe yashyizeho igihe cyo Kwibuka

Yasabye urubyiruko gukorera mu ngata ibyo bagenzi babo bari mu Nkotanyi baharaniye, no gukomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzira zose bakoresha, kuko batabarusha ubwenge ndetse yaba imbuga nkoranyambaga bakoresha nabo bazi kuzikoresha.

Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzan
Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzan
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka