UN yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye (UN) bafashe umunota wo kunamira miliyoni isaga y’inzirakarengare zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 banacana urumuri mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside cyabaye tariki 11/04/2012 ku cyicaro cya UN i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri uwo muhango, abahagarariye ibihugu byabo muri UN bijeje ko bazakurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 bagatabya muri yombi maze bagashyikizwa ubutabera.

Agaruka ku buryo UN itatabaye inzirakarengare z’Abatutsi ubwo zicwaga, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri UN, Susan Rice yagize ati: “Byagize ingaruka ku mikorere n’icyizere cya UN nyuma ya Jenoside twateranye uyu munsi mu rwego rwo kuyibuka.”

Umuryango mpuzamahanga wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi babarirwa muri miliyoni eshashatu mu ntambara ya kabiri y’isi.

Uhagarariye u Rwanda muri UN, Amb. Eugene Richard Gasana, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu myaka ya 1959, 1960 na 1973, aho Abatutsi bishwe bakanangwazwa. Ibyo byasojwe na Jenoside yo muri 1994 yabaye rurangiza, Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100 gusa.

Gasana yavuze ko hariki abantu bahakana bakanapfobya Jenoside. Asaba ko abakoze Jenoside bakidegembwa, bacumbikiwe mu bihugu bitandukanye batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Umunyamabanga wa UN, Ban-Ki-moon yagize ati: “Abagishaka gutsemba abenegihugu bagenzi babo bitwaje icyubahiro n’ubwisanzure tubahaye ubu butumwa: ubutabera buzabakurikirana.”

Umuyobozi w’inteko rusange ya UN, Nassir Abdulaziz al-Nasser ati: “Amaso yacu ntabwo azongera guhumbya.”

UN yamenye ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ubwo uwayoboraga ingabo za UN mu Rwanda yinjiraga mu nzu y’imirambo mu Bitaro Bikuru bya Kigali agiye kureba imirambo 10 y’abasirikare ba MINUAR agasanga bashwanyaguritse, akanahasanga imirambo yikubye inshuro ijana y’abasirikare ba UN; nk’uko Susan Rice yabisobanuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka