Umuyobozi wa CAF azifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Issa Hayatou, azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki 6/4/2014, eje kwifatanye n’Abanyarwanda muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Issa Hayatou ukunze kuza mu Rwanda iyo habaye amarushanwa nyafurika mu mupira w’amaguru, azagera mu Rwanda ku cyumweru, maze bucyeye bwaho yifatanye n’abandi Banyarwanda muri gahunda yo kwibuka izatangira ku wa mbere tariki 7/4/2014.
Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), muri urwo ruzinduko, Issa Hayatou umaze imyaka 26 ayobora CAF, azanaboneraho kuganira n’abayobozi ba FERWAFA na Minisiteri y’imikino kuri gahunda y’imyiteguro y’igikombe cya Afurika (CHAN), u Rwanda ruzakira muri Mutarama 2016.

Hayatou uheruka mu Rwanda muri 2011 ubwo u Rwanda rwakiraga igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, akaba ari nabwo u Rwanda rwemerewe kuzakira igikombe cya CHAN muri 2016, azaza aherekejwe na Almamy Kabele Camara Umuyobozi wa CAF wungirije akaba anayobora akanama gashinzwe gutegura CHAN.
Abo bayobozi bakuru b’umupira w’amaguru muri Afurika bazagera ku kibuga cy’indege cya Kigali saa kumi n’iminota 40 z’igicamunsi, bazanazana kandi na Hicham El Amrani Umunyamabanga Mukuru wa CAF.
Mu gihe hetegerejwe abayobozi b’imikino batandukanye baturutse hirya no hino ku isi bazaza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera umunya Israel Avram Grant wigeze gutoza ikipe ya Chelsea hagati ya 2007 na 2008, akaba amaze iminsi asura impfubyi za Jenoside, amashuri, inzibutso za Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa.

Grant w’imyaka 58 , yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, kuko nawe yagezweho cyane n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abayahudi kuko ariyo ababyeyi be bombi bazize, ndetse ngo akaba ari nawe ubwe wabishyinguriye nk’uko binagaragazwa n’amateka ye.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|