Umututsi w’umugabo wa nyuma i Bambiro yishwe tariki 03/5/1994
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ahantu h’umwihariko habereye Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 03 Gicurasi 1994, harimo abiciwe ku i Bambiro muri Nyanza ndetse n’abari bahungiye muri ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Ahitwa Bambiro ubu ni mu Mudugudu wa Rutete, mu Kagari ka Cyeru, Umurenge wa Kibilizi mu Karere Nyanza, hahoze ari muri Komine Muyira, muri Segiteri ya Matara, Serire Rugunga.
CNLG ivuga ko ukwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 1994 kwageze Abatutsi b’abagabo muri aka gace bose barishwe abandi baratatanye, ariko ngo hasigara umusaza umwe witwaga Diyonizi Nzaramba, wari warasigajwe kugira ngo azabe urwibutso rw’uburyo Umututsi yasaga.
Inyandiko ya CNLG ivuga ko ukwezi kwa Gicurasi kugitangira, abagore, abakobwa n’abana (b’abakobwa) bagera kuri 454 bavuye mu bwihisho nyuma y’uko abicanyi babahamagaye babashuka ko bazabarindira umutekano.
CNLG ivuga ko mbere y’uko itariki yo kubica igera, Interahamwe ngo zabanje kujya zibakuramo bamwe zikabasambanya ku gahato ari na ko zambika ubusa ababyeyi, zarangiza zikabatemagura zikabaroha mu myobo no mu misarane bamwe bakiri bazima.
Ku itariki ya 03 Gicurasi 1994, abo bicanyi ngo baje bitwaje intwaro gakondo (amahiri, imihoro n’ibindi) bavuza amafirimbi, bambaye amakoma, bagaba igitero ku bagore n’abana b’akobwa bari basigaye, “maze mu kwikura uwo mwaku bica umusaza Diyonizi Nzaramba, Umututsi umwe rukumbi w’umugabo wari uhasigaye”.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ivuga ko aba Batutsi biciwe ku i Bambiro nta wabashaga gutaka, ahubwo ngo bapfuye nk’intama, aho bari basigaye basenga baremeye urupfu.
Mu bashinjwa ubu bwicanyi harimo uwitwa Safari Jean Bosco mwene Mubiligi Athanase, ngo wazanye ishyaka MDR Power muri ako gace, kuri ubu uwo Safari akaba abarizwa muri Malawi.
Hari na Kageza Jean Nepomuscene na Ruduri Felicien bari abacuruzi, hari na mwishywa w’uwari Perezida Sindikubwabo witwa Hanyurwimfura Antoine, ngo wakoraga isuku mu rukiko rw’i Nyamiyaga, ndetse n’Umurundi witwa Mirenzo n’abahungu be ngo bari impunzi mu Rwanda.
CNLG ikomeza ivuga ko mu gihe ubwicanyi nk’ubu bwakorerwa i Nyanza n’ahandi henshi mu gihugu kuri iyi tariki, itakwibagirwa imbaga y’Abatutsi bari barahungiye mu rusengero rwa ADEPR Gihundwe, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aha akaba ari ho habaye irembo ry’Ubupantekote mu Rwanda.
Uwari Perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, ngo yabanje kubashuka abasaba guhungira muri Sitade Kamarampaka ariko batinya kujyayo, nyuma yaho ubwo bari barahungiye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, ngo baje kwicwa n’abajandarume bahurujwe n’abanyeshuri batatu bakomokaga mu Ruhengeri.
Uruhare runini muri ubu bwicanyi ngo rufitwe n’uwari Perefe Bagambiki, Sous-Perefe Theodore Munyangabe, Francois Nizeyimana, Lieutenant Imanishimwe Samuel, Major Vincent Munyarugerero, Nyandwi Christophe, Elysee Bisengimana wayoboraga GS Gihundwe, hamwe n’Abapasiteri barimo Nsanzurwimo Joseph, Remesha Simeon na Seromba.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|