Umuryango wa Kiyovu Sports wunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi (Amafoto)

Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bakozi ba Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021, abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bakozi ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal, basuye urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250.

Byari mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho abagize iyi kipe basobanuriwe amateka ya Jenoside, bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Aya ni amafoto yaranze iki gikorwa

Abakinnyi ubwo bari ku Rwibutso
Abakinnyi ubwo bari ku Rwibutso
Umunya-Nigeria Samson Babua ku rwibutso rwa Gisozi
Umunya-Nigeria Samson Babua ku rwibutso rwa Gisozi
Bakurikiranye amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Bakurikiranye amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Bashyira indabo ahashyinguye abarenga ibihumbi 250
Bashyira indabo ahashyinguye abarenga ibihumbi 250
Kapiteni wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves areba amafoto y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kapiteni wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves areba amafoto y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minani Hemed uhagarariye abafana ba Kiyovu Sports
Minani Hemed uhagarariye abafana ba Kiyovu Sports
Munyengabe Omar umunyamabanga wa Kiyovu Sports
Munyengabe Omar umunyamabanga wa Kiyovu Sports
Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ubwo yasinyaga mu Gitabo cy'abashyitsi
Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ubwo yasinyaga mu Gitabo cy’abashyitsi
Uwari uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyarugenge
Uwari uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyarugenge

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka