Umuryango w’abarokotse Jenoside uzanamba ku gihugu - GAERG

Nshimiyimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa GAERG avuga ko umuryango w’abarokotse Jenoside uzanamba ku gihugu kubera igihango bafitanye nacyo.

Abayobozi barimo Minisitiri Mukeshimana na Major General Mubaraka bifatanije n'umuryango wa AERG & GAERG gufumbira urutoki.
Abayobozi barimo Minisitiri Mukeshimana na Major General Mubaraka bifatanije n’umuryango wa AERG & GAERG gufumbira urutoki.

Nshimiyimana avuga ko uwarokotse Jenoside afitanye igihango na Leta y’ubumwe kandi kitagomba gutatirwa.

Yemeza ko n’utanga ubuhamya wese abusoreza ku ijambo “mbona Inkotanyi ziraje ziravuga ngo humura ntugipfuye,” bigaragaza igihango bafitanye nazo.

Ati “Nimubona umuryango w’abarokotse Jenoside cyane urubyiruko mujye mubona ikizere cy’uko kabone n’ubwo hari abandi bakwitwara nabi ariko abangaba bazanamba kuri iki gihugu.”

Yabitangaje kuri uyu wa 02 Mata 2019 ubwo hasozwaga icyumweru cy’ibikorwa bya AERG&GAERG byasorejwe Karangazi mu rwuri bahawe na Perezida wa Repubulika rukaba rukorerwamo ubuhinzi bw’urutoki n’ubworozi bw’inka n’ihene.

Nshimiyimana kandi avuga ko abarokotse bafite inshingano yo kwitura ineza Leta yabakijije abatarabifurizaga ubuzima ikabaha igihugu n’ubumenyi bubafasha kubaho neza.

Yasabye urubyiruko rugize umuryango AERG na GAERG guhagurikira ikibazo cy’ipfobya rya Jenoside rikorwa n’abakomoka mu miryango yabakoze Jenoside.

Guhangana n’abapfobya Jenoside kandi byagarutsweho na Generali Mubarak Muganga wasabye urubyiruko rwarokotse nk’abazi byinshi guhangana n’abapfobya ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati “Nimwe muzi ukuri, wabona ibyo yanditse ngo uzinge mudasobwa urire ujye mu gahinda, uba uhemutse ahubwo yandike asebanya ari umwe mumusubize muri 1000 kuko ukuri murakuzi.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana yasabye urubyiruko rwarokotse kugira imbere heza ariko buri wese agafasha mugenzi we mu buryo bwagutse kugira ngo bongere imbaraga zo kubaka igihugu.

Ati “Nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside muharanire kugira ubuzima bwiza, muharanire kwiyubaka mukoreshe ubumenyi mwahawe, buri wese agire icyo amarira umuryango mu buryo bugari, mube abantu bongera imbaraga igihugu cyacu.”

Muneza Emmanel umuyobozi wa AERG yongeye gushimira ingabo za APR zabarokoye kuko ngo zemeye gutanga amaraso yazo kugira ayabo atameneka.

Kuva hatangira ibikorwa by’icyumweru cya AERG & GAERG kuva 2015, hamaze kubakwa amazu y’abarokotse Jenoide batishoboye 29 abandi 29 barasanirwa.

Hatanzwe inka 42 ku barokotse batishoboye ndetse n’abahishe abahigwaga mugihe cya Jenoside.

Hubatswe uturima tw’igikoni 367, haharurwa umuhanda wa kilometero 13, hanasukurwa inzibutso zibitse imibiri y’abazize Jenoside hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka