Umuryango RESIRG wunamiye abazize Jenoside y’abanya-Armenia

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside (Réseau International Recherche et Génocide - RESIRG asbl) wifatanyije n’abanya-Armenia bashegeshwe n’iyi Jenoside, uwo muryango utanga ubutumwa bw’ihumure.

Tariki 24 Mata 2020 ni umunsi utangira icyunamo ku nshuro ya 105 cyo kwibuka abishwe muri Jenoside y’abanya-Armenia, ikaba ari imwe muri Jenoside zabayeho mu bihe byo hambere.

Mu ijambo rya Perezida w’uwo muryango RESIRG, Déo Mazina, yagize ati “Imyaka ibinyacumi irashize i Bruxelles buri wa 24 Mata twibukira hamwe Jenoside yabaye mu 1915 yari igamije kumara abanya-Armenia, abanya-Arame, abanya-Assyria, Abagiriki n’abakristu bo mu Burasirazuba (Orient) yakozwe n’urubyiruko rw’aba Ottoman mu ntambara ya mbere y’isi.

Iyi tariki tuboneraho n’umwanya wo gushyira indabo ku rwibutso rwabazize iyi Jenoside bose i Bruxelles. Twibuka basaza bacu, bashiki bacu, ababyeyi b’inzirakarengane, twibuka uko twabakundaga n’uko tukibakunze.”

Yakomeje agira ati “Kuba uyu munsi gahunda yo kuguma mu rugo itatwemerera kujya ku rwibutso kubunamira nk’uko bisanzwe twibuka Jenoside yakozwe, ni ingenzi cyane gukoresha ubundi buryo bwo kwibuka abishwe no kwifatanya n’abayirokotse ndetse n’ababakomokaho.”

Déo Mazina kandi yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushskashatsi kuri Jenoside (RESIRG) wiyemeje gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko si ibyo gusa, ahubwo witeguye no gukorana n’abandi bantu bose banyuze mu bihe nk’ibyo.

Yanavuze kandi ko ubwo bufatanye ari bwo buzafasha gutsinda abapfobya n’abahakana aho bari hose, no gukomeza kwibuka uko bikwiye abazize Jenoside.

Itangazo umuryango RESIRG washyize ahagaragara riravuga ko Kwibuka Jenoside bigomba kwemerwa no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa RESIRG, Mazina Déeo, risoza rigira riti “Dukomere, dukomeza kwibuka. Tube maso kandi urumuri rwacu ntirukazime kuko inda yavutsemo inyamanswa iracyabyara ishobora kugaruka igihe icyo ari cyo cyose.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka