Umuryango mpuzamahanga wananiwe nkana gukumira no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi - Urugaga rw’Abavoka

Ubwo hibukwaga abunganiraga abandi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko umuryango w’abibumbye wananiwe nkana gukumira no kuyihagarika nyamara ibimenyetso byose biburira umugambi w’ishyirwa mu bikorwa ryayo byari byatanzwe.

Hibutswe ku nshuro ya 30, abunganira abandi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hibutswe ku nshuro ya 30, abunganira abandi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Byagarutsweho mu butumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa jenoside rwa kigali ruri gisozi, mu muhango wo kwibuka abari abunganizi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe abatutsi, wateguwe n’urugaga rw’aba avoka mu Rwanda.

Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye biganje abakora mu runana rw’Ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru ndetse na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Me Nkundabarashi Moïse, Umuyobozi w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 bivuze ko hashize imyaka 30 ayo mateka abaye mu Rwanda agasiga ibibazo bitagira ingano ariko kandi nanone kika ari igihe cyo kwibuka ko ayo mateka yahinduwe akanahindurwa n’Abanyarwanda.

Abo mu miryango y'abunganiraga abandi mu mategeko bashyira indabo ku mva
Abo mu miryango y’abunganiraga abandi mu mategeko bashyira indabo ku mva

Yavuze ko kuba u Rwanda rwari rufite abakora umwuga w’ubw’avoka bake batari banibumbiye mu rugaga nkuko amahame mpuzamahanga abisaba, ariko n’abo bake hakagira abicwa bigaragaza ko igihugu cyari gifite ikibazo gikomeye cyane, gusa agaragaza ko gushyiraho urugaga byabaye igisubizo mu gufatanya n’Abanyarwanda mu kubaka Igihugu.

ati ”Kimwe rero mu byihutiwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugushyiraho urugaga, uru rugaga rukaba rufatanya n’abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu mu ngeri zitandukanye no mu buryo butandukanye hashingiwe ku byo rugenda rugeraho uko imyaka ishira n’indi itaha."

Me Nkundabarashi Moïse
Me Nkundabarashi Moïse

Akomeza agira ati: "Urugaga rwakoze byinshi bitandukanye mu gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatusti aho mu bushobozi uruga rufite rwagiye rufatanya na n’imiryango nka AVEGA na IBUKA mu bikorwa birimo kwishyurira abanyeshuri barokotse Jenoside batari bafite ubushobozi, gutanga ubwisungane mu kwivuza, koroza abacitse no gufasha urugo rw’intwaza rwa nyamata.”

Mu butumwa yagajeje ku bitabiriye uyu muhango Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragje ko kwibuka atari uguha icyubahiro gusa abazize Jenoside ahubwo ari n’umusanzu ukomeye mu guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ati ”Iyo twibuka ntituba duhaye icyubahiro gusa abazize Jenoside ahubwo tuba tunatanze umusanzu wacu mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.”

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana guhagarika Jenoside
Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana guhagarika Jenoside

Yagaragaje kandi ko habaye kunanirwa k’Umuryango mpuzamahanga wanze kumva ijwi ry’Abatutsi batabazaga kugeza bishwe, nyamara hari ibimenyetso byinshi bikomeye byagaragaza ko Jenoside yarimo gutegurwa.

Minisitiri Ugirashebuja, yifashihsa urugero rwa Romeo Dallaire wamenyesheje umuryango w’abibumbye cyane akanama gashinzwe kubungabunga amahoro ko interahamwe ziri gukora ubukangurambaga bwo kwica Abatusti, asaba ubufasha bwo gushakisha no gufata imipanga yose n’intwaro zari zarahawe intehamwe gusa yimwa uruhushya rwo gukora ibyo yasabaga ngo kuko yaba arenze ku nshingano ze ahubwo asabwa gutanga ayo makuru kuri leta y’u Rwanda nyamara ariyo yari inyuma y’ibyo bikorwa byose byo gutegura Jenoside.

Yagize ati "Ibimenyetso byose biburira byarirengagijwe, bishimangira ko umuryango mpuzamahnga wananiwe nkana gukumira no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Bamwe mu bavoka bazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, bibukwa harimo Me Hitiyise Pascal, Me Kamananga Ignace, Me Kayijuka Jean Marie Vianey, Me Ndibwami Joseph, Me Ngango Felicien, Me Ngimbanyi Octave, Me Niyoyita Aloys, Me Nsanzabaganwa, Me Nyemazi, Me Rurangirwa Pierre Claver, Me Rusangiza Oscar, Me Ruzindana Augustin, Me Niyitegeka, Me Rutayisire Albert na Me Kalisa Canisius.

Me Nkundabarashi Moïse, yatangaje ko hagikomeje gukorwa ubushakashatsi kugirango hamenyekane niba nta bandi baba barakoraga uyu mwuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amwe mu mazina y'abunganiraga abandi mu mategeko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amwe mu mazina y’abunganiraga abandi mu mategeko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka