Umuryango IBUKA watanze inama z’uburyo #Kwibuka26 byakorerwa mu rugo

Bitewe n’uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’uko Abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, umuryango IBUKA watanze inama z’uburyo abantu bakwibukira mu ngo.

Inama ya mbere ikubiye mu butumwa uyu muryango wanditse ku itariki ya 6 Mata 2020, ni uko uwibuka ku giti cye cyangwa abagiye kwibukira hamwe bakwiye kubikorera ahantu hatuje kandi na bo bakaba bumva biteguwe neza mu buryo bwose.

Mu kwibuka bashobora kwibukiranya amazina y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, amasano bafitanye, byashoboka hagakorwa urutonde rwabo rwanditse hanyuma bakibukiranya imico n’imigenzo yabarangaga, haba hari n’amafoto yabo bakayerekana.

Abibuka kandi bashobora no kwibukiranya ku nzozi abishwe bari bafitiye u Rwanda n’imiryango yabo aho bishoboka.

Abibuka bategeranye bashobora gusangizanya mu butumwa bw’amajwi cyangwa bw’inyandiko icyizere bafite cyo kubaho n’uburyo bazasohoza inzozi z’ababo bishwe, bashingiye ku buzima barimo ubu n’ubuzaza. Ubu butumwa bashobora kubuhererekanya bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bukoresha Internet.

Mu bikorwa bijyanye no kwibuka, mu gihe cy’icyunamo mu ngo hashobora gukorerwa ibituma abibuka bumva bunamiye ababo, urugero nko gucana urumuri (Bougie), gutegura indabo n’ubundi buryo umuryango cyangwa umuntu wibuka ashobora gutekereza.

Habaho no gutekereza ku bantu basanzwe bagorwa n’ibihe byo kwibuka, abantu bakarushaho kubavugisha bifashishije telefoni n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kubahumuriza no kubakomeza.

By’umwihariko mu matsinda mato ahuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Famille za AERG / GAERG, amatsinda y’ibiganiro bivura muri AVEGA n’ayo GAERG yashinze hirya no hino mu gihugu cyangwa n’abandi), abayagize barashishikarizwa kubwirana amatariki yihariye yo kwibuka kuri buri muntu, ayo matariki yagera uwo muntu agafashwa mu buryo bwose bwo kunamira abe kandi adaheranwa n’agahinda, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga na telefoni.

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwivura ibikomere mu buryo bw’isanamitima, Ibuka irashishikariza abarokotse Jenoside n’ababakomokaho kugira umuco wo kwibuka bandika amateka y’ababo bazize Jenoside, izi nyandiko zazamara kunozwa zikaba zazavamo n’ibitabo cyangwa filimi mbarankuru.

Urugero, uwibuka ashobora kwandikira ibaruwa abe yibuka, kubahimbira indirimbo, kubavugira umuvugo, igisigo n’ibindi; ibi byose bigakorwa mu buryo bwubaka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho kumujyana mu nzira iganisha ku gucika intege no guhungabana.

IBUKA kandi irashishikariza abarokotse Jenoside gukurikiza ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kukirinda abandi aho bari hose hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Leta.

Ibuka iranasaba abantu gukomeza kubana hafi muri ibi bihe, by’umwihariko gufasha abakeneye ubufasha bw’ibiribwa nk’uko Leta y’u Rwanda ibishishikariza Abaturarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka