Umupadiri wanze kwitandukanya n’Abatutsi agapfana nabo yasabiwe misa ihoraho
Abarokeye jenoside ku kiliziya ya Mukarange barifuza ko igihe cyo kwibuka bajya bemererwa misa bibuka umupadiri wanze kwitandukanya n’abatutsi.
Padiri Munyaneza Bosco yanze kwitandukanya n’Abatutsi apfana nabo, nyuma y’igitero interahamwe zagabagabyeho uri Kiliziya ya Mukarange bari bahungiyeho, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Padiri Kayisabe Vedaste wari umfuratiri igihe cya jenoside, avuga ko kwibuka nta gitambo cya misa gituwe ari ukudaha agaciro Abatutsi biciwe hamwe n’uwo mupadiri wanze kubatererana.
Agira ati "Ku cyifuzo cyacu twakwemererwa misa mu rwego guha agaciro Padiri Bosco wasabwe n’abicanyi kuva mu Batutsi bakicwa akanga, ababwira ko intama Imana yamuragije zidakwiye kwicwa kuko ntacyaha."
Mu gitondo cya tariki 12 Mata 1994, abicanyi baje bitwaje zitandukanye zirimo imihoro, nta mpongano y’umwanzi, gerenade n’imbunda bagasanga Padiri Munyaneza imbere y’urugi rw’aho abapadiri babaga bakamusaba kwitandukanya n’Abatutsi kuko we ngo ntacyo bamushakagaho.
Mu buhamya bwe, Padiri Kayisabe avuga ko Munyaneza wari usoje kuvuga ishapure ngo yabasubije ko nta cyaha bafite kandi atareka abamuhungiye ngo bicwe keretse apfanye nabo. Ngo bahise bamurasa babona uko binjira bahuka mu Batutsi batangira kubica.
Padiri Kayisabe Vedaste nawe wakomerekejwe na grenade yatewe n’abicanyi, ababazwa n’uburyo abantu bishwemo.
Ati "Igitero cyaje mu ijoro kuwa 11 [Mata 1994] twagisubijeyo n’amabuye ariko bwakeye bahawe izindi ntwaro n’abajandarume bicana abantu ubugome, nyamara benshi duturanye, dusengana, tubaha umugisha buri cyumweru."
Yemeza ko Kiliziya ya Mukarange hari umwihariko w’uko ari ho Padiri yanze kwitandukanya n’abahigwaga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri ibyayavuze nibyo.mwijoro11/04/94 imvura yaratonyanga haje icyogajuru gicanye amataratugiraninkotanyi duti ishimweturatabawe kumbeyari (drone)yindorerezi zamahanga ikimara kuhava abicanyi banyuzagrenade mwikostra ryari ahopadiriyaparkaga(garage)ihitana abarimo inakomeretsa benshi nuko padiri Bosco atangiraguhabantu amasakaramentu akomerezahonokubatiza.Mana ubakire.
Yabaye intwari Ku rugamba RWA hano Ku isi. Imana nimuhe kuruhukira mu mahoro .Maze urumuri rw’iteka rumumurikire.Amasengesho ye atugirire umumaro mu gihe tugitegereje izuka ry’abapfuye imibiri yabo ihabwa kubengerana ikuzo.Amen!