Umunyamerika rukumbi wasigaye mu Rwanda muri Jenoside yatanze ubuhamya ku byamubayeho icyo gihe

Umunyamerika umwe rukumbi wagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Carl Wilkens, yaganirije abanyeshuri bo muri kaminuza ya Indiana State University muri Amerika uburyo yanze gusiga abari mu kaga.

Mu kiganiro Carl Wilkens yatangiye muri kaminuza ya Indiana State University muri Amerika, yagaragaje akamaro ko kudatererana abari mu kaga mucyo yise power of presence (imbaraga zo kuba ahantu). Aha Carl Wilkens yakomozaga ku bihe yabayemo mu Rwanda mbere ya Jenoside n’uburyo yagize abaturanyi beza mu myaka ine yabanjirije Jenoside.

Carl Wilkens yanze gusiga abaturanyi bari bamaze kumubera inshuti, avuga ko kubasengera gusa ubundi akabasiga ntacyo byari kuba bimaze. Akomeza avuga ati “Ariko ntibivuze ko tutemera amasengesho, ariko se niba Imana ishobora kubaba iruhande, kuki jyewe itamba iruhande?”

Wilkens kandi atangaza ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda muri Mata 1994 zitari zaje guhagarika jenoside, ko ahubwo zari zaje guhungisha abanyamahanga; nk’uko urubuga rwa Indiana State University rwabyanditse.

Wilkens yavuze ko mu cyumweru cya kabiri cya Jenoside ari ho yatangiye kumva ko ashobora kuhasiga ubuzima, nuko atangira kwifata amajwi kuri kasete avuga inkuru kugira ngo wenda arebe ko igihe yazaba atakiriho yagira ubuhamya asiga inyuma bukazagera ku bo mu muryango we. Nyuma yaje kubishyira mu nyandiko akoramo igitabo yise I’m not Leaving (Singenda). Kuva ubwo yahise ashinga umuryango udaharanira inyungu yise ‘World Outside My Shoes’.

Wilkens yabaye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1996 akorera umuryango w’abagiraneza b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda (ADRA) wafashaga kubaka amashuli no gutanga ubufasha mu buvuzi.

Carl Wilkens aganiriza abanyeshuri bo muri Indiana State University kubyo yaboneye mu Rwanda mu 1994.
Carl Wilkens aganiriza abanyeshuri bo muri Indiana State University kubyo yaboneye mu Rwanda mu 1994.

Umwe mu bakurikiye ikiganiro cya Wilkens, Keil Majewski, umuyobozi w’inzu ndangamurage wa Jenoside yakorewe Abayahudi (the CANDLES Holocaust Museum) iri ahitwa Terre Haute yagize ati: "Carl yagize uruhare rukomeye mu gutabara impfubyi mu Rwanda. Ntiyahwemye guha impfubyi amafunguro n’ubundi bufasha zakeneraga buri munsi. Abakurikiye ikiganiro bashobora kuba batarabyumvise kuko Carl yamaze akanya gato cyane yivugaho we ubwe.”

Keil Majewski akomeza avuga ko yakunze ukuntu Carl yibanze ku kuvuga inkuru zireba u Rwanda aho kuvuga inkuru zimureba ubwe. Ati “ibi byerekana uburyo yari yitaye ku bo yasigaranye nabo”. Rose Robins, umwarimu w’ahitwa Terre Haute, we ati “biragaragara ko Carl adaha agaciro cyane ibyo yakoze”.

Carl Wilkens yatangiye inkuru ye avuga ku mwana wari ufite imyaka 9 gusa ubwo Jenoside yabaga. Uwo mwana uvugwa izina ry’irikristu gusa (Emmanuel), ngo yakundaga kwiyita umuhungu wa nyina mbere y’uko Jenoside imutwara ababyeyi be agasigara ari impfubyi. Emmanuel yagiye asimbuka impfu nyinshi, kugeza ubwo yaje no kurokoka wenyine ahantu yari ari kumwe n’abandi bana benshi, we akihisha munsi ya matela.

Wilkens akibaza ati "Ese uyu mwana azaguma munsi ya matela kugeza ryari? Ese ni iki ariho abona? Nyuma se azahungira he ?”

Carl Wilkens ashimangira ko ibihe bibi byaranze amateka y’u Rwanda bitagombaga gutuma rwibagirana burundu ngo isi ikomeze yibere ntibindeba. Abivuga muri aya magambo: “Ibyabaye mu Rwanda bigomba kuvugwa, ariko na none, inkuru z’abantu babaye intwari bakanga guhemuka bica bagenzi babo, bagahara ubuzima bwabo bakabarengera, nazo zigomba kumenyekana”.

Mu 1994, Interahamwe na Leta y’u Rwanda batangiye gutegura gutsemba Abatutsi, babicengeza mu Bahutu benshi kugeza igihe bibaye nk’ihame maze Abatutsi basaga miliyoni bamburwa ubuzima.

Sophomore Brandon Sanderock, umunyemari wikorera uba Rosedale, yavuze ko yatangajwe no kumva inkuru ziteye kwiheba atari yarigeze yumva na rimwe mu buzima bwe. Ati "Sinibazaga ko ibintu nka biriya bishobora kubaho muri ibi bihe."

Aha Wilkens yakomozaga ku baturanyi be babonye Interahamwe zateye urugo rwe kubera ko yari ahishe Abatutsi, maze abaturanyi be bari biganjemo ababyeyi b’abagore bakuze baraza bahagarara ku marembo y’inzu ye. Wilkens avuga ko nta zindi ntwaro bari bafite usibye gusa umutima mwiza no kwibuka ibihe byiza byaranze abana babo n’umubano mwiza bagiranye n’umuryango we.

Sophomore Brandon Sanderock ati “abo bantu ntago bari abo mu muryango we…ariko bariyemeje baraza bahagarara mu marembo y’inzu ye baramurinda...sinibaza ko ibintu nk’ibyo bishobora kuba hano”. Wilkens yasubije ko bishoboka rwose hanyuma asaba abari bamuteze amatwi kugenzura imitekerereze yabo. Ati “biragoye guhindura ibikorwa byacu tutabanje guhindura amarangamutima yacu. Tugomba kwibaza ku mitekerereze yacu ubundi tukirinda kwihutira gufata imyanzuro”.

Wilkens yakomeje asaba abari bakurikiye ikiganiro cye kugira uruhare muri politike y’u Rwanda ariko cyane cyane mu bikorwa by’ubugiraneza kandi bakabikorera ku butaka bw’u Rwanda. Yasobanuye uburyo abanyeshuli bashobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’amahanga kandi bakabikorera aho bari, atanga urugero rw’umuryango w’ubutabazi ufasha abo mu bwoko bw’aba Burmese muri Indianapolis.

Majewski, umuyobozi w’inzu ndangamurage wa Jenoside yakorewe Abayahudi, the CANDLES Holocaust Museum ya Terre Haute, yagize ati “nimurebe impano mufite, munarebe ukuntu mukunda akazi. Ni mubikoreshe neza rero. Ntibisaba ubushobozi ndengakamere kugira ngo dukore nk’ibyo yakoze, Carl ni umuntu usanzwe nkatwe ariko yabashije gukora ibintu bidasanzwe, bivuze ko natwe dushobora kubikora”.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka