Umuntu uzashaka kutuvangira tuzamuha isomo riruta uko abitekereza - Perezida Kagame
Mugutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije, bagashaka kongera kurukora mu jisho, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, ari bo bazabihomberamo birenze uko babitekereza.

Mu gutangiza ibikorwa bo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bisanzwe byatangijwe n’ibikorwa byo gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, umuhango wakozwe n’umukuru w’igihugu, abagize guverenoma, abashyitsi baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’imiryango yabarokotse jenoside.
Ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Center, ahari hateraniye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku isi, abahagaririye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Djibouti, Perezida wa Niger, Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi Charles Michel, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abahoze ari pereza w’Ubudage, Nigeria na Tanzania n’abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Perezida Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda barwanya ikibi cyose.
Ati “Mu mwaka w’1994 nta kizere cyari gihari, igihugu cyari umwijima, ariko ubu uyu munsi hari umucyo”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari umuryango akaba ari nayo mpamvu rukiri ho, nubwo rwose hari byinshi rwanyuzemo.
Umukuru w’igihugu yakomeje anabwira bamwe mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagifite ingengabitekerezo ya jenoside ko ibyo barimo ntacyo bizabagezaho.
“Utekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije akibaza ko yaza kutuvangira, ni twe tuzamuha isomo rirenze iryo atekereza. Uwo ni wo mwuka utuyobora, kandi ibyabaye ntibishobora kongera ukundi”.

Perezida Kagame yafashe n’umwanya ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside avuga ko kwihangana n’ubutwari byabo ari byo bigaragaza umunyarwanda nyawe. Yanavuze ko icyo umuntu yakura mu mateka y’u Rwanda, byose bitanga icyizere cy’isi.
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Abanyamahanga bagerageje gutabariza u Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga n’ubwo ijwi ryabo ritumviswe, barimo uwari uhagarariye Ubuholandi, Nigeria, Repubulika ya Cheque muri UN n’ubwo ijwi ryabo ritumviswe.









Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimira intwari zazanye amahoro mugihugu. kandi twifuzako ayo mahoro akomeza hagize igihinduka twaba tubahemukiye. ikibazo kiri hagati yacu na uganda gihangayikishije benshi. twizeyeko muzagikemura mubushishozi nta maraso yongeye kumeneka. tubahaye ikizere kandi tubashimira ibikorwa byanyu.