Umuganga twifuza ni ufite ubuntu n’ubutwari mbere y’ubunyamwuga - MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aratangaza ko umuganga Igihugu gikeneye, ari ufite Ubuntu, Ubutwari n’Indangagaciro hanyuma ubunyamwuga bukaza bwuzuza kugira ngo atange serivisi nziza.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko umuganga wifuzwa uyu munsi ari ufite ubuntu, ubunyamwuga bukaza nyuma
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko umuganga wifuzwa uyu munsi ari ufite ubuntu, ubunyamwuga bukaza nyuma

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi, barimo n’abaganga, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakozi ba MINISANTE bari baje kwifatanya n’ibitaro bya Kabgayi.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana agaragaza ko hari abaganga mu Gihugu hose bijanditse muri Jenoside, kugera ubwo bishe n’abarwayi, bari babagannye ngo babavure.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ku isonga abaganga bakoze Jenoside barimo n’uwari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Dr. Sindikubwabo Théodore na we wari umuganga, akananirwa kurinda abarwayi.

Minisitiri w’Ubuzima agaragaza ko ubundi umuganga aba ashinzwe gutabara amagara y’abantu, ariko ku bitaro bya Kabgayi na ho hagaragaye abakoze Jenoside bakica abarwayi, bakanagambanira abari babahungiyeho barimo n’abakozi b’ibitaro bakicwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, atanga ingero z’abaganga bakoraga mu bitaro bya Kabgayi, bakoze Jenoside nka Dr. Niyitegeka Theoneste wahamwe n’icyaha cya Jenoside, akatirwa imyaka 15.

Hari kandi Dr. Misago Antoine wavukaga i Shyogwe, akaba yarabaye umwe mu bashinze ishyaka ry’abahezanguni b’Abahutu, CDR.

Hakaba na Anne Marie Nyirahakizimana wari umujandarume wabaga mu bitaro bya Kabgayi, wicishaga abarwayi n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi, uwo na we akaba n’ubundi yarize ubuganga.

Abishe bakwiye kugawa, abakoze neza bakabishimirwa

Avuga ko nk’abaganga bagaya benshi bavukije ubuzima abo bari bashinzwe kuvura, ariko hari n’abeza bakomeje kurwana mu Batutsi, harimo nka Dorothea Mukandanga wayoboraga ishuri ry’abaforomo rya Kabgayi wasize ubuzima mu gikorwa cyo gushaka kurokora abari bamuhunguyeho.

Agira ati, "Kugaya abakoze icyaha kiremereye usanga bitajyanye n’icyaha bakoze, ku isonga umuganga wa mbere yayoboye Abanyarwanda bose mu kibi kandi yari umuganga, anashishikariza abantu kwica abandi kandi ari umuganga, akaba n’Umuyobozi, Dr Sindikubwabo Théodore".

Kubera ko abaganga bazwiho ubuhanga batabashije gufasha ababashakagaho ubufasha ahubwo bakicwa, Dr. Sabin Nsanzimana niho ahera avuga ko umuganga wifuzwa uvura abarwayi, ari ufite Ubuntu, upfura n’ubutwari.

Avuga ko iyo ibyo umuganga atabyujuje, ubunyamwuga bwe ntacyo buba bumaze, akifuza ko abantu bigira kuri ayo mateka kugira ngo abaganga Bazima bamenye uko bagomba kwitwara.

Agira ati, "Niyo mpamvu iyo tugaya tunashima, tugaragaza uwo twifuza ko muganga yaba ari we, yaba ubaga, yababa utera urushinge, yaba utera ikinya, akwiye kuba yujuje ibyo bintu bitatu, Ubuntu, ubupfura n’ubutwari".

Yongeraho ati, "Nk’abaganga iyo umuntu aje akugana arembye, umubonamo ugukeneye ngo umurengere kurusha amasaha yawe yo kurangiza akazi, nyuma y’akazi nibwo ubutwari bugaragara umuntu agatanga ikiruta icyo abandi bakora, kuko nibwo uzaba utanze umusanzu wo kubaka Igihugu cyawe".

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar avuga ko kuba hari abitanze ngo barerere Igihugu, bakicwa bazize Jenoside, kubibuka ari umwanya wo kwisuzuma ku basigaye.

Bagaharanira kuba abubatsi b’ibiraro bihuza abantu aho kubatanya, dore ko ingaruka zo kwigisha urwango ntawe zitagezeho, ariko ubu ubumwe n’Ubwiyunge bikaba bishoboka.

Agira ati, "Umutima ushobora no kuba isoko y’ibyiza, urukundo, imbabazi, impuhwe, ubwiyunge n’Uhudaheranwa, twihatire rero kugira umutima ugira urukundo w’ineza, uzi kubabarira aho kwikorera, uzi no kubaka aho gusenya".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline akomeza guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku muri Diyosezi ya Kabgayi, kabone n’ubwo bakomeje guhinga bakabicira hirya no hino ku musozi wa Kabgayi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko nibura mu Batutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye i Kabgayi, abasaga ibihumbi 35 bishwe bapakiwe amabisi bakajyanwa kujugunywa muri Nyabarongo, abandi bicirwa hirya no hino ku buryo umusozi wa Kabgayi ntagushidikanya ko waba ugifite imibiri itazwi aho iherereye ngo ishyingurwe mu Cyubahiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka