Uko umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 25 wagenze (Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019, mu Rwanda hatangijwe icyunamo, mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw’igihugu, umuhango watangiriye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, nyuma ibiganiro bikomereza mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Ni umuhango watangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Uwo muhango kandi witabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze uwo muhango. Yafashwe na Plaisir Muzogeye, umunyamakuru wa Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ndumva murya Gashayija rwose amazina byaba byiza mugiye muyongera munsi yifoto tukamenya nabo banyacyubahiro kuko ntituba tubazi kdi ni ngombwa ko tumenya abashyitsi batugendereye! Ibindi byose murabanza mukanikurikira! Ibindi binyamakuru bishobora kuzasigara bisiganuza pe!!!!!

Iyakaremye Gilbert yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Kigali today, musigaje ikintu kimwe gusa ubundi mukereka igihe igihe igihandure. Kutubwira abantu amazina yabo munsi yifoto. Naho ibindi muri impecables

gashayija yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka