Udahaye agaciro uwishwe azira akarengane ntagaha uwasigaye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ndetse no gufasha abarokotse batishoboye bo mu karere ka Nyagatare, Pasiteri Bucyeye Coleb uyobora itorero Revival Faith Center Ministries muri ako karere yavuze ko iyo udahaye agaciro uwapfuye azize ubusa bisobanura ko n’uwasigaye udashobora kukamuha.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rw’amaguru rutuje, kuva ku rusengero rw’itorero Revival Faith Center Ministries kugera ku mugezi w’Umuvumba aho abakirisitu b’iri torero ndetse n’abayobozi batandukanye mu murenge wa Nyagatare, bunamiye Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 cyane abajugunywe mu migezi n’ibiyaga bitandukanye mu gihugu.
Hanashyizwe kandi indabo mu mazi mu rwego rwo gusubiza agaciro abazize Jenoside bajugunywe mu migezi. Pasiteri Bucyeye Coleb uyobora iri torero yatangaje ko ngo udahaye agaciro uwapfuye azize ubusa adashobora no kukagaha uwasigaye.

Ibi kandi nibyo byumvikanye mu butumwa Kabare Eduard umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Nyagatare yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wanabasabye ko igikorwa nk’iki gikwiye guhoraho.
Gusa ariko nanone uyu muyobozi yasabye aba bakirisitu kurushaho kwegera abatishoboye hagamijwe ku kubakura mu bwigunge. Abarikotse Jenoside bahawe ibikoresho by’isuku n’ibiribwa byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 512.
Inkunga yahawe Uwimbabazi Francine, Mukashabayiro Jane n’umukecuru Mukankubana Asteria, ni akawunga, umuceri, amavuta yo guteka n’ayo kwisiga, umunyu, isabune yo gufura, ijyaga, ibase, indobo yo kubika amazi n’umufariso wo kuryamaho kuri buri wese.
Uyu mukecuru Mukankubana ariko we n’ubwo adasanzwe ari umuyoboke w’itorero Revival Faith Center Minisitries yemerewe kuzubakirwa ubwiherero. Aba bose uko ari 3 kandi ngo bazorozwa inka.

Mu buhamya bwe Uwimbabazi Francine umwe mu barokotse, yagaragaje inzira z’inzitane Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside anashima ingabo za APR zabarokoye.
Byumwihariko ariko yashimye abakirisitu bagenzi be kugikorwa bakoze cyo kubafasha kwibuka imiryango n’incuti babuze ndetse n’inkunga babahaye. Ibi ngo bibereka ko bahagaze mu mwanya w’ababyeyi, abavandimwe n’incuti babuze.
Uyu muhango wasojwe n’igitaramo cy’amatorero atandukanye akorera mu murenge wa Nyagatare.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igikorwa cyiza cyane cyo gusubiza icyubahiro abacyambuwe nabakoze amahano. Imana ibakire mu bayo.