“Udafasha komora ibikomere bya Jenoside aba afasha abayikoze”-Minisitiri w’umutekano

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana, arahamagarira Abanyarwanda bose gufatana urunana bakomora ibikomere bya Jenoside kuko utazatanga umusanzu we mu kubikiza no gukumira Jenoside burundi azaba atiza umurindi abayiteguye bacyifuza no kuyikomeza.

Mu mihango yo kwibuka no gushyingura imibiri y’Abatutsi 192 mu rwibutso rwa Musha muri Rwamagana, tariki 14/04/2012, Minisitiri Musa Fazil yavuze ko umuntu wese udashaka ko ibikomere bya Jenoside bikira ku babisigaranye bose akwiye kwamaganwa no kurwanywa nk’abayikoze.

Minisitiri Fazil Harerimana avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufatana urunana bakarinda abarokotse Jenoside kubaho nabi, bakabafasha kugira imbere heza.

Bwana Harerimana ati “Abarokotse Jenoside bakwiye kubaho neza nk’uko u Rwanda rubiteganyiriza abana barwo twese. Ibyo dukwiye kubigiramo uruhare twese, tubyibwirije kandi tubikunze; utabigizemo uruhare aba ashaka kudusubiza aho twavuye kandi Abanyarwanda tuzafatanya kumurwanya.”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka