Ubuyobozi ni bwo bworetse igihugu no kukigorora ni inshingano zabwo - Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko ubuyobozi bubi ari bwo bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside, ariko akishimira ko ubundi buyobozi bwiza ari bwo bwongeye kubaka igihugu.

Perezida wa Sena ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abanyapolitiki bazize Jenoside
Perezida wa Sena ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abanyapolitiki bazize Jenoside

Senateri Makuza yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka. Yavuze ko yashobotse kubera politiki n’ubuyobozi bubi ariko ashimangira ko indangagaciro ziri mu bayobozi bazize Jenoside, bitanga ikigereranyo kiri hagati y’ikibi n’icyiza.

Yabitangaje ubwo hibukwaga abanyapoliki bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwabo rwa Rebero, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018.

Yagize ati “Kwibuka by’ukuri abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso ni ukubafataho urugero twese nk’Abanyarwanda, nk’abanyepolitiki cyangwa se abayobozi mu nzego zitandukanye. Kwanga ivangura byagaragaye kuri aba banyapolitiki tubisanga no mu bindi byiciro by’Abanyarwanda abakuru n’abato.”

Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa CNLG, Jean Damascene Bizimana nabo bashyizeho indabo
Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa CNLG, Jean Damascene Bizimana nabo bashyizeho indabo

Yavuze ko mu kubohora igihugu habayeho ingero nyinshi z’abantu bitanze, kuva ku bato kugeza ku bakuru, abagore n’abagabo, ariko yemeza ko inshingano nkuru zo kwanga ivangura zigomba guhera mu bayobozi.

Ati “Tugomba kuzirikana ko kwanga ivangura n’amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bigomba guhera ku buyobozi n’abayobozi.”

Abanyapolitiki 12 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero. Bose bazize ko barwanyije bivuye inyuma ivangura rya politiki yavanguraga Abanyarwanda kuva mbere ya Jenoside.

Hanashyinguye kandi Abatutsi bagera ku bihumbi 14 na bo bishwe mu gihe cya Jenoside.

Abo mu miryango ya banyapolitiki bazize Jenoside
Abo mu miryango ya banyapolitiki bazize Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka