Ubutwari bw’Abanyabisesero ni urugero rwiza ku Banyarwanda - Dr. Gasana

Umwanditsi Dr. Oscar Gasana avuga ko ubutwari Abanyabisesero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangana n’abicanyi, bukwiye kubera urugero rwiza Abanyarwanda bose.

Igitabo 'Les Collines se souviennent' cya Dr. Gasana kivuga ku butwari bw'Abanya Bisesero
Igitabo ’Les Collines se souviennent’ cya Dr. Gasana kivuga ku butwari bw’Abanya Bisesero

Dr Gasana na we ukomoka mu Bisesero, yabitangaje ku mugoroba wo kuwa kane tariki 20 Kamena 2019, ubwo yamurikaga igitabo yanditse kuri icyo gikorwa cy’ubutwari bw’abari batuye mu Bisesero.

Umuhango wo kumurika icyo gitabo witabiriwe na Madame Jeannette Kagame, bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bantu benshi bari baje kwiyumvira ayo mateka.

Kumurika igitabo byitabiriwe n'abantu benshi, barimo na Madame Jeannette Kagame
Kumurika igitabo byitabiriwe n’abantu benshi, barimo na Madame Jeannette Kagame

Ni igitabo yanditse mu rurimi rw’Igifaransa, acyita ‘Les Collines se souviennent’ (Imisozi iribuka), aho yibanze ku kwihagararaho (Résistance) kwaranze abo mu Bisesero banga kwicwa nk’amatungo, ahubwo bagahangana n’abicanyi kugeza haje izindi mbaraga z’abafite imbunda.

Dr Gasana yavuze ko uko kwihagararaho kwaranze Abanyabisesero n’uyu munsi Abanyarwanda bagombye kugukomeraho kuko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Résistance mvuga muri iki gitabo si iy’Abanyabisesero gusa ubwabo, ni iyo tugomba kugira ubu bitewe n’amateka yacu kugira ngo tutazasubira aho twavuye, ahubwo tukajya mbere. Ni ukuvuga kumenya amahame y’uburenganzira bwa muntu, buri wese ukumva ko nta burenganzira afite bwo kubuza undi kubaho”.

Dr. Gasana (ibumoso imbere) yamuritse igitabo kivuga ku butwari bw'Abanyabisesero
Dr. Gasana (ibumoso imbere) yamuritse igitabo kivuga ku butwari bw’Abanyabisesero

Arongera ati “Amateka ya Bisesero abwira buri Munyarwanda wese ko niba ashaka kubaka igihugu azisanzuramo n’abana be, akwiye kubaha mugenzi we, akubaha ubuzima ndetse agakunda igihugu cye. Akwiye kubaka aho gusenya”.

Abitabiriye icyo gikorwa bashimye cyane Dr. Gasana kubera ubuhanga icyo gitabo cyandikanye, ndetse banashyigikira uko kwihagararaho kugomba kuranga Abanyarwanda barwanya ikibi, nk’uko byagarutsweho na Kalisa Rugano, umwanditsi w’amakinamico.

Kalisa Rugano yemeza ko igitabo cya Dr. Gasana cyandikanye ubuhanga
Kalisa Rugano yemeza ko igitabo cya Dr. Gasana cyandikanye ubuhanga

Ati “Résistance ni ngombwa kuko hakiri abatware b’icuraburindi, ikibi gishobora kongera kutugwira kuko hakiri abababazwa n’uko batageze ku ndunduro y’umugambi wabo. Politiki mbi irica, inziza igakiza. Imbi ni ituruka hejuru igakandamiza abo hasi kandi iyo mu Rwanda rw’ubu irayirwanya, ikimakaza ihera hasi iha uburenganzira bose”.

Ati “Iyo politiki rero ituruka hasi igomba kugira ya Résistance yavuzwe, kwa kwihagararaho kwaranze abo mu Bisesero”.

Vincent Kayigema warokokeye mu Bisesero, muri Jenoside akaba yari umwana muto, na we yibuka ubutwari bwaranze abaho, ndetse ko bwatumye arokoka n’ubwo benshi mu bamurokoye bapfuye.

Ati “Kuba twararokotse ni ukubera intwari zacu zihagazeho, nkanjye wari muto bageragaho urugamba rukomeye bakamfata mu maboko bakanyirukankana ari yo mpamvu ndiho. Benshi muri abo barapfuye, ndashimira cyane Gasana wabyanditse, nkanashishikariza n’abandi babishoboye gukomeza kwandika kuko hakiri byinshi bitaramenyekana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko icyo gitabo, kimwe n’ibindi bivuga kuri Jenoside birimo kuganirwaho muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye kuko ari ingirakamaro.

Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingirakamaro
Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingirakamaro

Ati “Muri za Kaminuza n’ibigo by’amashuri yisumbuye 55 twabaruye, tumaze kugera mu bigo 50 turi kumwe n’abanditsi batandukanye banditse kuri Jenoside, bakaganira n’urubyiruko. Ni igikorwa cyiza kirushishikariza kumenya amateka, bagasoma, bakanabisangiza abandi kandi tuzabikomeza”.

Dr. Gasana yabaye mu buhungiro muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kera, yigayo, ajya no mu bindi bihugu bitandukanye, none ubu akaba atuye muri Canada, aho ari umwarimu muri kaminuza ya St. Paul.

Igitabo ’Les Collines se souviennent’ yacyanditse asoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka