Ubutumwa bw’ingaga za siporo n’amakipe yo mu Rwanda mu #Kwibuka30
Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje gutangwa ubutumwa butandukanye bukomeza u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ingaga za siporo ndetse n’amakipe yo mu Rwanda na yo yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe.
Ni ubutumwa aya makipe , amashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo by’umwihariko X yahoze ari Twitter.
Ku ikubitiro, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda mu butumwa yatanze, yasabye Abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima ndetse no kurwanya ingengabitekerezo.
Yagize iti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka duhe icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; dufatanye kurandura ingengabitekerezo yayo duharanire ko itazongera kubaho ukundi".
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Reka duhe icyubahiro Inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; dufatanye kurandura ingengabitekerezo yayo duharanire ko itazongera kubaho ukundi.
Twibuke twiyubaka! pic.twitter.com/GgPjt3uq2w— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) April 6, 2024
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Africa(BAL) rifitanye imikoranire n’Igihugu cy’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, aho ryashimangiye ko hari isomo Abanyarwanda ryabahaye binyuze muri gahunda y’ubwiyunge ndetse no kwiyubaka.
Bagize bati "Uyu munsi imyaka 30 irashize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwiyunga kw’Abanyarwanda ndetse no kwiyubaka ni isomo kuri twese".
Today we commemorate the 30th anniversary of the genocide against the Tutsi in Rwanda. The resilience of Rwandans to reconcile and reconstruct is a lesson for us all. #Kwibuka30 pic.twitter.com/dFzr7h6J4y
— Basketball Africa League (@theBAL) April 7, 2024
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Handball) mu Rwanda na ryo ryageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubwo butumwa bugira buti "Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda #FERWAHAND; ryifatanyije n'Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka #Kwibuka30 pic.twitter.com/l2105vYr1Y
— Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) April 7, 2024
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa batanze bashimiye abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside.
Ryagize riti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Igihugu cyacu n’Isi yose mu guha icyubahiro abishwe n’abagizweho ingaruka na yo, turashima abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse tunakomeza gushimangira kubumbatira ubumwe bwacu mu nzira igana ku iterambere muri rusange no mu iterambere ry’umupira w’amaguru by’umwihariko".
Ubutumwa bwa FERWAFA mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994#Kwibuka30 #KwibukaTwiyubaka pic.twitter.com/3UNFm57FXu
— Rwanda FA (@FERWAFA) April 7, 2024
Ikipe ya AS Kigali ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda na yo yatanze ubutumwa ku Banyarwanda ibinyujije mu bakinnyi bayo barimo Ishimwe Fiston ndetse na Hakizimana Adolphe, aho basabye Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho.
Fiston na Adolphe bati "Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi, dusigasire ibyagezweho twubake ubumwe b’Abanyarwanda".
Twibuke twiyubaka.#kwibuka30 pic.twitter.com/46XNq8eqc1
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) April 7, 2024
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC), Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda (Police FC), Gasogi United ndetse n’andi na yo yatanze ubutumwa yerekana ko yifatanyijje n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi n'Abakunzi ba APR FC bifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dukomeze Kwibuka Twiyubaka #Kwibuka30 pic.twitter.com/jMLuXfjAJv
— APR F.C. Official (@aprfcofficial) April 7, 2024
Remember, Unite, Renew #Kwibuka30 #Gikundiro pic.twitter.com/mLidVcND0l
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) April 6, 2024
Remember - Unite -Renew #Kwibuka30 pic.twitter.com/blcU2Ip1DZ
— Police Football club (@Policefc_Rwanda) April 6, 2024
#Kwibuka30 #TwibukeTwiyubaka pic.twitter.com/SRtbbtczCB
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) April 9, 2024
Ubu butunwa kandi bwaje bukurikira ubwatanzwe n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Munich yo mu Budage asanzwe afitanye imikoranire n’ u Rwanda.
🕯️"'Kwibuka’ means ‘to remember'."
Today, we stand with the people of Rwanda to mark the 30th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.
🇷🇼 Our players and legends reflect on their time visiting Rwanda and learning about its history.@visitrwanda_now pic.twitter.com/hRtL5fyWYW
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2024
🕯️🇷🇼 “Kwibuka” means “to remember”.
Today, we stand together with the people of Rwanda to mark #Kwibuka30 and pay tribute to the country's transformation over the past 30 years. @visitrwanda_now#FCBayern #Advertisement pic.twitter.com/3GtdVRWAxA
— FC Bayern Munich (@FCBayernEN) April 7, 2024
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|