Ubutumwa bw’abayobozi bakomeye ku isi bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka26

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abantu bakomeye barimo abakuru b’ibihugu na za guvernoma, imiryango mpuzamahanga n’ibigo bitandukanye n’abayobozi babyo bifatanije n’Abanyarwanda mu gutangira icyumweru cy’icyunamo bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 26
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 26

Umuryango w’Abibumbye, ni rwo rwego rukomeye kurusha izindi, rwafashe iya mbere mu kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 2020, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, yagaragaye mu mashusho agira ati “Uyu munsi turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe abarenga miliyoni y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 gusa.

Abicwaga bari Abatutsi hamwe n’abandi batari bashyigikiye Jenoside. Uyu munsi, turunamira abishwe, tukanigira ku barokotse babashije kugira imbaraga zo kwiyunga no kugarura amahoro”.

Yakomeje agira ati “Ntidushobora kwemera ko ayo marorerwa yakongera. Tugomba kuvuga Oya ku mvugo zihembera urwango n’ubugizi bwa nabi. Tugomba kwanga itonesha iryo ari ryo ryose, tugashyira imbere gukunda igihugu no kukirinda.

Dukwiye kwibuka ko twese turi umuryango umwe w’abantu dusangiye umubumbe umwe, kandi bizadufasha kwivana mu byago byinshi duhura na byo uhereye kuri COVID-19 kugera ku ihindagurika ry’ikirere.

Uhereye kuri Jenocide, u Rwanda rwagaragaje ko rushobora kugira imbaraga zo gukira no kubaka umuryango ukomeye”.

Antonio Guterres kandi yavuze ko mu gihe isi iri gushyira imbaraga mu ntego z’iterambere rirambye, abatuye isi bakwiye gufatira isomo ku Rwanda.

Abayobozi ba Ethipia na bo bagaragaje ko bifatanije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Abiy Ahmed, ari kumwe na Parezida Kagame
Dr. Abiy Ahmed, ari kumwe na Parezida Kagame

Minisitiri w’Intebe wa Ethipia, Dr. Abey Ahemed, yanditse kuri Twittwe agira ati “Nifatanyije n’abaturage b’Abanyarwanda ndetse n’umuvandimwe wannjye Paul Kagame mu gihe mwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside.

Ni abaturage bavuye mu mwijima bagashyiraho ubumwe, izuka n’imbabazi. Iyo ni intwaro yadufasha twese kurenga ibibazo turimo uyu munsi”.

Madame Sahle-Work Zewde, Prezida wa mbere w’umugore uyoboye Ethiopia, yagize ati “Ibyabaye ku Rwanda ari yo Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 26 ishize, byagaragaje ikibi abantu bashobora gukora.

Sahle-Work Zewde, Perezida wa Ethiopia
Sahle-Work Zewde, Perezida wa Ethiopia

Ni amahirwe kuri twebwe nk’Abanyafurika ko twakwigira kuri icyo gihugu uyu munsi. Nta mwanya w’ingengabitekerezo muri Afurika twifuza”.

Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango wa Francophonie, we yagize ati “Bagerageje kudutaba, ariko ntabwo bigeze bamenya ko twari imbuto.

Uyu munsi w’itariki 7 Mata, mureke twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”.

Ambasaderi Ron Adam
Ambasaderi Ron Adam

Ron Adam, ni Ambassaderi wa Israel mu Rwanda. Yagize ati “Ambasade ya Israel mu Rwanda, yifatanije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turasengera ubugingo bw’izo nzirakarengane no komora ibikomere by’abayirokotse. Ntibizongere”.

Israel, nacyo ni igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abayahudi, aho abarenga milioni esheshatu bishwe mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, washyize ubutumwa kuri Twitter, uvuga ko hamwe na nyakubahwa Mussa Faki Mahmat, Perezida wa Komisiyo y’uyu murynago, yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko umunsi w’itariki 7 Mata, ari umunsi wahariwe kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi.

Moussa Faki Mahmat, na we yashyize ubutumwa ku rukuta rwe bwite rwa Twitter agira ati “Mu gihe twibuka, mu bumwe no kwiyubaka, tugomba kongera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana n’umuco wo kudahana”.

Charles Micheal uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, na we yifatanyije n’Abanyarwanda mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Yagize ati “Uyu ni umunsi twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Turunamira ababuze ubuzima bwabo muri icyo gihe cy’umwijima w’amateka. Twifatanije na Guverinoma ndetse n’abaturage b’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka”.

James Mountain Inhofe, Senateri wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani muri Leta zunze ubumwe za Amerika uhagarariye Intara ya Oklahoma, yagize ati “Mfatanyije n’u Rwanda hamwe n’isi yose guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwaka ushize, nagize amahirwe yo gusura zimwe mu nzibutso mbunamira nshyiraho indabo”.

Uyu musenateri, aheruka mu Rwanda muri 2018 avuga ko aje mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano n’u Rwanda, aho yagaragaje ko mu Burayi bafite u Bwongereza nk’inshuti ikomeye ya Amerika naho muri Afrika bakagira u Rwanda.

Mu mwaka wa 2019, yagarutse mu Rwanda aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu isengesho rya National Breakfast Prayer, abonana na Perezida Paul Kagame, anavuga ko u Rwanda rwahindutse mu buryo bw’igitangaza.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka