Ubushinjacyaha Bukuru n’Urukiko rw’Ikirenga barategura kwibukaba abari abakozi babo bazize Jenoside
Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda burimo kwitegura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya kane abari abakozi b’izi nzego zombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iki gikorwa giteganyijwe tariki 29/06/2012 ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Igikorwa nk’icyi kigamije guha agaciro no gusubiza icyubahiro abakozi b’izi nzego zombi bambuwe n’abagizi banabi mu gihe cya Jenoside, ndetse no kwihanganisha imiryango yabo.
Izi nzego zombi zimaze kugira urutonde rw’abari abakozi babo bishwe muri Jenoside bagera kuri 87.
Muri aba 41 bari abakozi b’urwego rw’Ubushinjacyaha bukuru, naho 46 bari abakozi b’Urukiko rw’Ikirenga. Izi nzego zikomeje gushakisha n’abandi bakozi bazo bazize Jenoside kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|