Ubujiji ni kimwe mu byatumye Abanyarwanda bica abandi

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) irizeza ko ntawakongera koshya Abanyarwanda kwica abandi, ishingiye ku myumvire y’Abaturage n’uburyo bamaze kujijuka.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya ashyira Indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse muri MINEDUC
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya ashyira Indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse muri MINEDUC

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka24 cyakozwe n’abakozi b’iyo Ministeri n’ibigo biyishamikiyeho kuri uyu wa kabiri.

Rwamukwaya agira ati "Iki ni kimwe mu biduha icyizere ko Jenoside itazongera kuba mu gihugu cyacu, kubera ko mu ntwaro abakoze Jenoside bakoresheje ari ukwima Abanyarwanda bamwe amahirwe ku burezi".

Akomeza asobanura kandi ko kuba Abanyarwanda benshi batari bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gusesengura, byari byoroshye kubashuka bakajya kwica abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG, yavuze ko MINEDUC iri gukora neza aho yashyizeho isomo rijyanye na Jenoside mu mashuri, ibi bikazafasha abiga kubaka u Rwanda ruzira amacakuburi.

Yongeyeho kandi ko abandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi biganje mu barezi ndetse n’abanyeshuri, ibi bikaba bitanga icyizere ko izarushaho gukumirwa ntizasubire ukundi.

MINEDUC n'abafatanyabikorwa bayo bibutse abakozi 78 bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abakozi 78 bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura ashimangira ko kuri ubu imyumvire y’Abanyarwanda igenda ihinduka mu bijyanye no kwirinda amacakubiri, ashingiye ku buryo bitabira Kwibuka, kubana no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Ndizeza Abanyarwanda ko MMINEDUC izaguma gutanga uburezi butavangura ndetse no itazatezuka ku rugamba rwo kurwanya Jenoside.”

Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi Mineduc yo yibukaga ku nshuro ya munani ikaba yibukaga abari abakozi bayo 78 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Dr Eugene Mutimura ashyira Indabo ku Rwibutso rwa jenoside rwa MINEDUC, avuga ko bazakora ibishoboka kugira ngo barwanye Jenoside
Dr Eugene Mutimura ashyira Indabo ku Rwibutso rwa jenoside rwa MINEDUC, avuga ko bazakora ibishoboka kugira ngo barwanye Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nanjye sinemera iyi title:UBUJIJI....
nta bujiji bari bafite kuko barabiteguye birangira bageze ku mugambi mubisha abahutu batwicira ababyeyi abavandimwe n’inshuti.
Imana izabahembe nta kindi nababwira

Alias yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ntimugace ibintu hejuru. Hanyuma se Habyarimana ko yakoze coup d’etat mu 1973 yishe abo Bahutu bo ku bwa Kayibanda mu wuhe mwaka? Wabihuza cg wabitandukanya gute n’iyicwa ry’’Abatutsi bicwa n’ingegera z’Abahutu muri 1972-1973!? Ngo ubujiji! Kuki se batajijwe bica ba Se,ba Nyina cg abana babo!? N’ubu se aba batema inka z’Abarokotse Jenoside ni injiji nyuma y’imyaka 24 binjizwamo Nabanyarwanda!

Bwenge Chris yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Nibyo koko UBUJIJI butuma abantu bakora ibintu bibi.Ariko Genocide yatewe n’abanyapolitike kubera gushaka inyungu zabo gusa.Kwanga gusangira ibyiza by’igihugu.Niyo mpamvu president Habyarimana yishe abategetsi b’Abahutu bo ku ngoma ya Kayibanda.Nta kindi yabahoye uretse gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu.Byerekana ko IKIBAZO atari ubwoko,ahubwo ni "ugushaka kwikubira ubutunzi".Isi ifite ibibazo kubera ko abantu badakundana.They are selfish.Ibyo mu Rwanda byakozwe n’abitwa Abakristu.Yesu yavuze ko ikintu kizaranga abakristu nyakuri ari urukundo (Yohana 13:35).Ariko se abantu bafite urukundo ni bangahe?Ni bake cyane.Abo nibo bakristu kandi nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka bakaba muli Paradizo.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka