Ubuhamya: Yasabye Burugumesitiri kumuhindurira ubwoko ngo yige ariko aramuhakanira

Ntazinda Augustin warokokeye i Ruramira avuga ko yirukanywe ku ishuri, yigira inama yo gusaba Burugumesitiri kumuhindurira ubwoko ngo abashe gukomeza kwiga ariko aramuhakanira, ava mu ishuri atyo.

Ntazinda Augustin
Ntazinda Augustin

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

I Ruramira hegeranye n’ahitwa i Gasetsa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma ahakomokaga uwari umuyobozi wungirije wa Jandarumeri Col Rwagafirita.

Ntazinda Augustin avuga ko Rwagafirita yatoje abahoze ari abasirikare kugira ngo bazice hatagize Umututsi n’umwe urokoka.

Avuga ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi baturutse imihanda yose bahuriye i Ruramira bafite igitekerezo cyo kujya guhura n’Inkotanyi zari zamaze kugera mu gace ka Kayonza.

Ntazinda Augustin warokokeye i Ruramira avuga ko mu mashuri umunyeshuri yagiraga ifishi imuranga iriho n’ubwoko bwe ku buryo n’ugiye gukosora ikizamini yakoze yabanzaga kureba ubwoko bw’uwo akosora.

Avuga ko mu mashuri y’imyuga abanyeshuri bigishwa kubaza impiri aho kubigisha kubaza ibindi bikoresho byagurishwa bikabinjiriza.

Ati “Abantu batoranyijwe kwiga muri ubwo buryo bw’ivangura rishingiye ku bwoko ni bo bagarutse baba abayobozi. Bashinze amashuri y’imyuga bigisha kubaza impiri, izo ni zo TVET zabagaho kera.”

Ntazinda Augustin avuga ko mu mwaka wa 1973 yirukanywe ku ishuri ajya gusaba Burugumesitiri kumuhindurira ubwoko arabyanga, kuva ubwo atandukana n’ishuri.

Agira ati “Jye nigaga i Zaza batwirukanye mu 1973. Naraje mbwira muzehe nti ntiwajya i Kabarondo ukambwirira Burugumesitiri Numviyumukiza akampa icyangombwa kivuga ko ndi Umuhutu noneho nkasubira ku ishuri nkiga?”

Umubyeyi we ngo yamusubije ko we atajyayo ahubwo amubwirira uwitwa Kajuga Etienne wari umwakirizi w’amahoro (percepteur) mu Karere ngo amufashe kubonana na Burugumesitiri.

Bukeye ngo yafashe igare ajya kuri Komini ahasanga Kajuga amwinjiza kwa Burugumesitiri amubwira ikibazo cye undi aramuhakanira.

Ati “Nagezeyo mpasanga Kajuga aranyinjiza, Burugumesitiri ndabimubwira arandeba araseka arambwira ati oya ntabwo nabikora. Ubwo sinasubiye ku ishuri nahise ntangira ubundi buzima.”

Avuga ko n’ubwo byamukomerekeje ariko byamuhaye imbaraga zo gushaka uko yabaho atongeye kujya kubasabiriza ari na byo abarokotse Jenoside bakora.

Avuga ko n’ubwo bahuye n’akaga gakomeye ariko babanye neza n’imiryango yabahekuye kandi ngo ntibakirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Imibanire myiza bafite, Ntazinda avuga ko ari imbuto bahawe na Leta y’Ubumwe.

Yifuje ko ku cyuzi cya Ruramira hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yahakorewe abantu bakajya bajya kuhibukira.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruramira mu Karere ka Kayonza rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 1,351 habariwemo 226 yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka