Ubuhamya: Ku ishuri yikorejwe imitumba kenshi ngo bagiye ‘guhamba’ Rwigema

Mukanoheli Josée wari ufite imyaka 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ingorane yagiriye mu ivangura, ubwo yatotejwe yiga mu mashuri abanza kugeza ubwo yari mu bo batoranyaga mu ishuri ryabo ngo baheke isanduku yabaga yuzuyemo imitumba mu rugendo rwakorwaga rwitwaga urwo“Guhamba Rwigema”.

Mukanoheli Josée ashima Leta y'Ubumwe yamwomoye ibikomere
Mukanoheli Josée ashima Leta y’Ubumwe yamwomoye ibikomere

Ni umugore ugaragara nk’aho akiri muto ndetse bamwe bagakeka ko ari umukobwa, gusa bagatangazwa n’uko afite umwana w’imyaka14 aho avuga ko ubuzima bwiza afite abikesha Leta y’u Rwanda yamukuye mu bwigunge, imufasha gukira ibikomere yatewe na Jenoside.

Uwo mubyeyi w’abana babiri (Umuhungu n’umukobwa), yavukiye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu 1984, ubu atuye mu kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza muri ako karere n’ubundi.

Avuga ko nubwo yari akiri muto cyane yiga mu mashuri abanza, mu mwaka wa1993 ngo nibwo yatangiye kubona itotezwa ry’Abatutsi, aho mu ishuri buri wese yabaga afite ifishi igaragaza ubwoko, Abatutsi bakagirirwa nabi.

Ati “Impamvu natangiye kubona ko ubwoko bw’Abatutsi bufite ikibazo, twigaga dufite amafishi y’ubwoko bwacu, rimwe mbere yo kwiga mwarimu agahagurutsa buri bwoko, Abahutu nibo bahagurukaga mbere kubera ko bari benshi”.

Arongera ati “Mu ishuri ryacu nta Mutwa wari urimo, Abatutsi twari batatu tugahaguruka dufite ipfunwe kuko turi bake, ariko tukibaza impamvu baduhagurutsa bikatuyobera”.

Avuga ko uko iminsi yagendaga ihita bakorerwaga ivangura n’iyicarubozo, ndetse mbere y’icyo gihe ngo ubwo Rwigema yaraswaga ngo ku ishuri bakoraga urugendo rwo kujya kumushyingura, aho bafataga isanduku yuzuye imitumba y’insina bakayikorera abana b’Abatutsi.

Ati “Ikindi nibuka, hari ikintu bitaga kujya guhamba Rwigema, nitwe bakoreraga isanduku yuzuye imitumba abandi bakadushorera tugakora urugendo rurerure twikoreye iyo sanduku. Ni umuhango wabagaho kenshi, rimwe twamenya ko bikorwa tugasiba, babona ko twasibye bagahindura umunsi bakongera bakadukorera ya sanduku ari naho badushoreraga bagenzi bacu badukubita”.

Mukanoheli avuga ko batigeze bahabwa agahenge aho n’abana biganaga bakomeje kubaha akato bababwira amagambo y’ivangura.

Ati “Waratambukaga abanyeshuri mwigana bati dore Umututsi, dore Umututsi, cyangwa se mwarimu akavuga ati inyenzi nihaguruke ijye ku kibaho gukosora, tukajyayo nyine ukabona ko bari kugutoteza, ntabwo twari tuzi impamvu yabyo”.

Avuga ko ubwo bakomezaga gutotezwa ku ishuri ngo hari ubwo yageraga mu rugo akabaza ababyeyi be icyo Abatutsi bazira, rimwe akababwira ko atazasubira ku ishuri ariko ababyeyi be ngo bakamusubiza ko agomba kwihangana bakamusobanurira ko ntaho ataniye n’abandi ko bose ari Abanyarwanda.

Avuga ko batangira guhigwa muri uwo mwaka wa 1993, ngo bagiye kubona, babona Burugumesitiri witwaga Kajerijeri ari kumwe na Burigadiye bari baturanye, aho ngo bavuze ko bashaka abantu bavukana na Se wari ku kazi aho yari umuganga mu kigo Nderabuzima cya Busogo.

Ngo icyo gihe batwaye abagabo babiri bavukanaga na se, ariko ngo abaturanyi bakababwira ko uwo batwaye atagaruka, nibwo koko ngo bababuze burundu, aho ngo babwiwe ko bishwe bajugunywe mu mugezi.

Ngo muri icyo gihe bakomeje guhigwa ariko ngo bahurizwa ahantu hamwe i Busogo aho barindwaga na MUNUAR bari kumwe n’Abatutsi bari baturutse muri Kinigi na bo bahigwaga.

Nyuma ngo umutekano wabo wakomeje kuba muke, bajyanwa mu kigo cya ISAE, aho bakomeje guterwa n’abagizi ba nabi batazi, babonye bikomeye basubizwa i Busogo aho barindirwaga mbere.

Muri uwo mwaka wa 1993, ngo bamwe mu baturanyi babo b’Abahutu bababazwaga n’ibyo bakorerwaga ngo babahaga amakuru bababwira ko bihisha kuko bagabwaho igitero, uko bagendaga bihisha ngo icyo gitero koko cyabagabweho n’abari bagambiriye kubasahura, ari nako babatera ibyuma.

Ngo ku ikubitiro bateye icyuma umugore umwe wari nyinawabo mu muryango, baramuhusha gifata akaboko n’umwana yari ahetse, uwo mwana ahita apfira mu mugongo, batema mu mutwe n’undi mukobwa ari naho babonye bikomeye bagahunga bakubitwa ibibatira by’imihoro.

Ati “Badukubita ibibatira by’imihoro twahunze tuvuga tuti mutubabarire ntabwo tuzongera kuba Abatutsi, ntabwo tuzongera kuba Abatutsi, nibwo babonye tugiye bahita bajya gusahura, ndebye ku ruhande mbona Mama wacu uko bakamuteye icyuma ku kaboko cyagakase ndetse bamwicira n’umwana mu mugongo. Nibwo nahise muzirika agatambaro kuri ako kaboko kari kenda gucika, twururutsa na wa mwana bari bamwiciye mu mugongo duhungira mu masaka”.

Mukanoheli avuga ko bigiriye inama yo kujya mu ivuriro rya Busogo aho Se yakoraga, bitabwaho bavura inkomere, ariko uwo mubyeyi wari wakomeretse cyane ku kaboko ajya kuvurirwa ku Nyundo abifashijwemo na Nyirasenge wari umubikira.

Avuga ko uwo mwaka wa 1993 wamubereye mubi, ku buryo ngo nta cyiza yigeze awubonamo, gusa ku bw’amahirwe ngo mu ntangiro z’umwaka wa 1994, ngo uwo nyirasenge wari umubikira yamujyanye ku Nyundo (Rubavu) aba ariho ajya kurererwa.

Ku itariki ya 07 Mata 1994 saa yine z’igitondo umuryango we wose warishwe

Mukanoheli avuga ko nyuma y’amasaha make indege ya Habyarimana ihanuwe, ngo umuryango we wose w’abasaga 20 bari bamaze kuwica, aho ayo makuru yayabwiwe aba ku Nyundo.

Avuga ko ubwo yabaga ku Nyundo yabashije guhungira mu gihugu cya Kongo aba ari we wenyine urokoka mu muryango hamwe n’uwo nyirasenge w’umubikira.

Atahutse ava mu buhungiro, ngo nta handi yari kuba kuko iwabo hari harahindutse amatongo, nibwo ngo yagiye kurererwa mu kigo cy’imfubyi cyashinzwe mu Karere ka Musanze n’uwo nyirasenge.

Avuga ko aho bari batuye ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko higeze gutura abantu, kuko inzu zose zari zashenywe nyuma y’uko umuryango we wose bawica.

Ati “Nakurikiraga basaza banjye bane, bose barabishe na Papa na Mama. Mu muryango wanjye bishemo abantu 20, njye byabanje kungora kubyumva ko abantu bose bakwicwa umuryango wose ugatikira”.

Arongera ati “Amasambu yacu yose aracyahari naratashye ngeze muri ayo matongo, ngenda mbaza abaturanyi nti harya hano hari kwande? Kuko inzu zose bari bazisenye, ubu ni imirima ntiwamenya ko higeze inzu”.

Ati “Nyuma ya Jenoside amsenge wacu w’umubikira, Christine Faïda na we wari warokotse, yashinze ikigo cy’imfubyi ashakisha abamukomokaho barokotse bose ambonye hamwe n’izindi mfubyi anshyira mu kigo cy’imfubyi, nyuma y’uko ibigo by’imfubyi byahagaritswe adushakira inzu nini aba ariyo tubamo araturera turiga”.

Avuga ko uko yagendaga akura yagiye agarura icyizere cy’ubuzima, nyuma y’uko yari amaze kubura umuryango we wose yitabwaho na nyirasenge.

Ngo nibwo yihaye intego ati “Nahise numva ko ngomba kuba mukuru nkiga ngatsinda ngashimisha masenge wadusigaranye”.

Yakomeje amashuri yisumbuye, ayasoreza muri APICUR, ku bw’amahirwe ahita abona akazi mu bitaro bya Ruhengeri.

Muri 2009, nibwo yashakanye na Karisa Afazadhi, ariko yiyemeza gukomeza amashuri ye muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri aho yize yirihira, ati “Nagombaga kwiga byanze bikunze kandi nkaniyishyurira, numvaga nshaka gutera imbere vuba”.

Mu butumwa bw’uwo mubyeyi arashimira Imana yamufashije agakira ibikomere, aho ashimira n’Ubuyobozi bwiza bwitaye ku barokotse Jenoside.

Ati “Leta ntacyo itadukoreye, hari ubwo mpura n’ikibazo nakwibuka ababyeyi banjye nti barihuse, Leta turayishimira ni umubyeyi, iyo tugira ubuyobozi bubi ntabwo twari kuba abantu twari guhora mu gahinda no mu maganya. Ndasaba Abarokotse Jenoside bagifite ibikomere kwiremamo icyizere bakumva ko bagomba kubaho kandi iyo tubayeho tumeze neza, duseka, ababyeyi bacu bibageraho bakishima”.

Kugeza ubu Mukanoheli, ni umukozi w’ibitaro bya Ruhengeri ushinzwe itumanaho no guhuza abaturage n’ibitaro (Public Relations Officer).

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka