Ubuhamya: Dusengiyumva yarokotse wenyine mu muryango nk’uko umubyeyi we yari yarabihanuye (Video)

Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.

Mu buhamya bwe, Dusengiyumva avuga ko yavukaga mu muryango w’abana batanu, abo bavukana uko ari bane ndetse n’ababyeyi babo bakaba barishwe muri Jenoside, arokoka wenyine binyuze mu nzira ndende kandi igoye.

Nubwo ababyeyi be bishwe muri 1994, ariko na mbere yaho baratotezwaga mu buryo butandukanye. Avuga ko se yari umushumba w’itorero (Pasiteri), naho nyina akaba yari umuganga, ayobora ikigo nderabuzima.

Akenshi ngo se yababwiraga ko kuva muri 1973, yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ariko nubwo atigeze ahagarika kwiga, yarinze yicwa muri 1994, atarangije iyo myaka ibiri ngo abone impamyabumenyi ye.

Dusengiyumva avuga ko kuba se atarabonaga impamyabumenyi, bitaterwaga n’uko yari umuswa, kuko ngo bajyaga babona indangamanota ze, bakabona atsinda neza, gusa ngo iyo umwaka w’amashuri wajyaga kurangira, ntibaburaga ibyo bamushinja, rimwe na rimwe akanafungwa, bityo akadindira.

Nyina na we, nubwo yari umuganga bahoraga bamutumiza kuri parike (ubushinjacyaha), bamushinja ko ahungabanya umutekano w’igihugu kandi ngo ntabyo yabaga yakoze.

Mu gihe cya Jenoside muri 1994, indege y’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe imaze guhanuka, ku itariki ya 07 Mata, ngo nta kintu kidasanzwe cyabaye aho bari batuye, keretse amarondo yatangiye gukorwa, ku buryo umuntu yari gutekereza ko hari ikintu kibi kigiye kuba.

Mu minsi mike yakurikiyeho, batangiye kubona abantu bahunga baturuka mu Bugesera, batemaguwe, abandi batwikirwa. Kugeza ku itariki ya 12 Mata, ngo nibwo ibitero byatangiye kwica Abatutsi no kubatwikira aho muri Komini Ntongwe.

Umunsi wakurikiyeho nibwo uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwaga Kagabo yagiriye inama abaturage bo muri za segiteri zose yo guhungira kuri Komini, ngo kuko bazaharindirwa.

Uko birwanyeho

Dusengiyumva, avuga ko umutekano bari bijejwe kubona kuri Komini ntawo babonye, kuko ngo intego yari ukubakusanyiriza hamwe, kugira ngo babone uko babica. Ngo hari hateraniye abantu benshi bagera nko ku bihumbi ijana, ariko nta mazi yari ahari, nta cyo kurya, mu by’ukuri ngo bwari ubuzima bugoye cyane.

Samuel Dusengiyumva (umwana wambaye agapira karimo ibara ritukura, useka) hamwe na se na nyina n'abavandimwe be n'abashyitsi bari babasuye
Samuel Dusengiyumva (umwana wambaye agapira karimo ibara ritukura, useka) hamwe na se na nyina n’abavandimwe be n’abashyitsi bari babasuye

Nyuma y’iminsi ibiri, ibitero by’interahamwe byatangiye kubasanga kuri Komini, bagerageza kwirwanaho nubwo nta ntwaro babaga bafite, kuko Umututsi wageraga aho kuri Komini, Burugumesitiri n’abapolisi bahitaga bamwambura icyo yabaga yitwaje cyose, yaba inkoni cyangwa umuhoro, bikabikwa.

Birwanyeho rero bakoresheje amabuye, abana n’abagore bakayarunda, abagabo n’abasore bakayatera. Iminsi ibiri ibanza basubijeyo ibitero, ku munsi wa gatatu igitero cyaje kirimo n’abasirikare bica abantu batanu, mu bageragezaga kwirwanaho, bahita batangira kubona ko ibintu bikomeye.

Nyuma y’icyo gitero byagaragaye ko batazashobora kubatsinda aho kuri Komini, kuko hari ahantu ku musozi, igitero kikaza bakibona, bakitegura. Burugumesitiri Kagabo yahise atumiza abandi basirikare n’abajandarume ndetse n’abapolisi kuri Superefegitura ya Nyanza n’iya Ruhango, icyo gihe arangije abwira Abatutsi bari bahungiye kuri Komini ko kuhabarindira bitagishobotse.

Uwo Burugumesitiri Kagabo yabagiriye inama yo guhungira kuri Superefegitura ya Ruhango, ariko wari umutego, kuko inzira iva aho kuri Komini igana kuri Superefegitura yanyuranga ahantu hari ikibaya cyitwa Nyamukuma kiri hagati y’imisozi, aba ari ho babategera igico, kuko ntibashoboraga kwirwanaho.

Ku itariki 20 Mata, Abatutsi bavuye kuri Komini bagerageza kujya kuri Superefegitura bageze muri icyo kibaya, basanga bahabategeye, barabarasa babatera za gerenade, ku buryo nko mu minota mirongo itatu bamaze barasa, Abatutsi bari bahunze, hafi ya bose bari baryamye hasi, abenshi bapfuye.Nyuma interahamwe ziraza zirabatemagura kuko ntibashoraga kwirwanaho.

‘Mujyane, hari igihe ari we wazarokoka!’

Dusengiyumva avuga ko aho ari ho yatandukaniye n’umuryango we, icyakora ajyana na murumuna we umwe na Nyirarume, bagenda bahunga baza kugera i Shyogwe, Nyirarume amushyira mu muryango wari inshuti z’iwabo, na murumuna we bamuhisha mu wundi muryango baturanye,naho uwo Nyirarume akomereza i Kabgayi aho yaje kwicirwa na we.

Nyina wa Dusengiyumva na we yaje kugera aho i Shyogwe, we yihisha mu cyumba cy’ishuri, nyuma igihe cyo guhunga kigeze, kuko ingabo za RPF, zagendaga zisatira aho i Shyogwe, umugore wo mu rugo rwari ruhishe Dusengiyumva yagiye kubaza nyina ati, “Ese uyu mwana ko nari muhishe tukaba tugiye guhunga muguhe cyangwa se tujyane?”

Samuel Dusengiyumva
Samuel Dusengiyumva

Nyina wa Dusengiyumva ngo yamusubije ijambo rikomeye ryamuherekeje mu buzima bugoye yanyuzemo nyuma ya Jenoside. Ngo yaramubwiye ati, “Uwo mwana n’ubundi ni wowe wari umuhishe mujyane, hari igihe ari we wazarokoka.”

Uko ni ko byagenze kuko murumuna we wari warahishwe n’undi muryango w’aho i Shyogwe, mu gihe cyo guhunga bageze i Kaduha ku Gikongoro, yahuye n’abana biganaga bamuzi bamwereka interahamwe ziramwica.

Abandi bana babiri bavukanaga bahunganye na se, agerageza kugera ku ishuri rya paruwasi kuko yari Umupasiteri, ariko ntabyamukundira kuko yageze kuri bariyeri baramwica, abana bari kumwe na we basubira inyuma, ariko Burugumesitiri Kagabo arabafata, abohereza aho bakomoka na bo barabica.

Nyina na we yagerageje guhunga ari kumwe n’umwana w’umuhererezi bari kumwe, bageze ahitwa i Mushubati, ahasanga interahamwe zimuzi zimwicana n’uwo mwana bari kumwe.

Ku Gikongoro, Dusengiyumva yagarukiye hejuru y’icyobo

Dusengiyumva n’umuryango wamuhishe bageze ku Gikongoro, yibwiye ko ari kure y’aho akomoka, ko nta kibazo, ngo ajya mu isoko ari kumwe n’umwana wo mu muryango wari umuhishe. Agezeyo, ahura n’umwana biganaga, abwira interahamwe ati, ‘mbonye umwana wo kwa Ruhamya’.

Icyo gihe ngo bamukozeho uruziga bagiye kumwica, bamwegereza icyobo, bamukuramo imyenda, ariko umwe muri bo abwira bagenzi be ko se w’uwo mwana yari Pasiteri, ngo bareke abanze asenge, gusa umwana wo mu muryango wari umuhishe, yabonye bamufashe ajya kubwira ababyeyi be.

Nyuma umubyeyi wo muri urwo rugo, yahise yitabaza umupolisi wari hafi aho, ati ‘bagiye kunyicira umwana’ uwo mupolisi ahita aza arahamukura asubira mu muryango wari umuhishe, ariko atangira kubona ko aho atazahakirira ashakisha uko yahava’.

Dusengiyumva yaje kubona Abasirikare b’Abafaransa, abasaba kumukura aho, bashaka kumwangira, ariko arakomeza arahatiriza birangira bamushyize mu ikamyo yabo bamujyana aho bari bafite ibirindiro i Murambi.
Ahageze nabwo yabonye ko nta mutekano uhari kuko interahamwe zajyaga ziza zigatwara abantu cyangwa zikabicira ku irembo ry’icyo kigo cya Murambi Abafaransa barebera ntibagire icyo bakora, ikindi kandi ngo yabonaga Abasirikare ba Habyarimana bahora baza aho, bakaganira n’abo Bafaransa.

Ibyo byatumye rero ashaka uko yazagera mu gice cyari cyarafashwe n’Inkotanyi, ni ukuvuga icyari Butare icyo gihe. Nubwo byari bigoye cyane kuhagera kuko hari n’abandi bagendaga basubira mu gice cyafashwe n’Inkotanyi, na we yarabigerageje birakunda, arahagera yakirwa neza, anahasanga bamwe mu bo bari kumwe i Murambi.

Abana be bose yabise izina rya se ‘Ruhamya'
Abana be bose yabise izina rya se ‘Ruhamya’

Kimwe mu bintu Dusengiyumva avuga ko byamugoye kubyumva ni ukuntu uwigishije ingengabitekerezo ya Jenoside yabigenje ku buryo igera no mu bana bato, kuko ngo bahunga hari aho banyuze basanga abana bari hagati y’imyaka 5-10, babatera amabuye, na we ubwe rimwe rimukomeretsa mu mutwe ariko arakomeza, akibaza ukuntu byari byarinjiye no mu mitwe y’abana bato ko Abatutsi bagomba gupfa.

Nyuma yo kurokoka, Dusengiyumva yakomeje amashuri ye, arangiza kaminuza muri 2005, kuko yumvaga ashaka kugira umuryango kugira ngo izina rya se ritazazima, yahise ashinga urugo muri 2008. Ubu afite abana bane, akaba bose yarabise izina rya sekuru ari ryo ‘Ruhamya’, bityo akaba yizeye ko mu minsi izaza hazabaho umuryango witwa ‘Abahamya’, abo bana be kandi yanabise amazina y’abavandimwe be bishwe.

Gusa ikindi Dusengiyumva avuga, ni uko yababariye abo bose bamuhemukiye. Avuga ko hari bamwe muri bo baje kumusaba imbabazi, arazibaha. Ashimangira ko gutanga imbabazi bitavuze ko ari umunyantege nke, ahubwo ngo ni amahitamo yakoze.

Reba Video y’ubuhamya bwa Dusengiyumva

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komera kandi uzakomeze kuba umugabo.

kami yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Oooo mbega ubuhamya bubabaje ubuse abana be azajya ababwirako abo bakomokaho bishwe niki koko?nonese ubu ko bazakurana urwango kko biri automatique

Kanyrds yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka